Perezida wa Amerika, Donald Trump, yamaze umunsi yibasira Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, amwita “umunyagitugu” ndetse akomeza kuzamura umwuka usanzwe utari mwiza hagati y’abayobozi bombi.
Ibyo bitero bye bibaye nyuma y’uko Zelensky, anenze ibiganiro bya Amerika n’u Burusiya muri Arabia Saoudite aho Kyiv itatumiwemo, avuga ko Perezida wa Amerika ” atuye mu Isi y’amakuru y’ibinyoma” iyobowe na Moscou.
Mu nama y’ishoramari ishyigikiwe na Arabia Saoudite muri Floride, Trump yavuze ko ikintu Zelensky ” yari ashoboye gusa ari ugukina Joe Biden nka violon”.
Ijambo “umunyagitugu” ryahise rinengwa n’abayobozi b’u Burayi barimo Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Olaf Scholz, wavuze ati “ni bibi kandi biteje akaga guhakana ububasha Perezida Zelensky yahawe muri demokarasi”.
Avugira muri Florida, Trump yise Zelensky “umunyagitugu”, nyuma y’amasaha make akoresheje ijambo nk’iryo ku rubuga rwe nkoranyambaga, Truth Social akomoza kuri Perezida wa Ukraine.
“Yanze gukoresha amatora. Ari hasi mu matora nyayo muri Ukraine. Nigute ushobora kuba hejuru imijyi yose irimo gusenywa?”, uyu Ni Trump ikomeza mu gihe manda ya Zelensky yarangiye muri Gicurasi 2024.
Trump yavuze ku mabuye y’agaciro adasanzwe yo muri Ukraine igomba gutanga nk’ingurane y’inkunga ihabwa, ashinja Guverinoma ya Zelensky “kurenga ku masezerano”.




