FB_IMG_17400596368066508

Béatha uzwi muri ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi Musengamana Béatha, uzwi cyane mu ndirimbo “Azabatsinda Kagame”, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens, nyuma y’imyaka 12 babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu muhango wabaye ku wa 20 Gashyantare 2025, mu biro by’Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi.

Musengamana yavuze ko yishimiye intambwe bateye nk’umuryango, naho Valens ashimangira ko bifashije umubano wabo kugira ishingiro rikomeye.

Musengamana Béatha yamenyekanye cyane mu 2024 ubwo yasohoraga indirimbo “Azabatsinda Kagame”, yatumye amenyekana no kubona inzu yo guturamo.

Afatanyije n’itsinda Indashyikirwa mu Mihigo, yakomeje gukora umuziki ushimangira ibikorwa by’iterambere.

Biteganyijwe ko ibirori by’ubukwe bwabo bikomeye bizaba mu mpeshyi ya 2025.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *