iStock-1934523700

Yatuburiwe miliyoni 39 Frw n’umukobwa wakozwe na AI

Umugabo wo muri Shanghai uzwi ku izina rya Mr. Liu yaguye mu mutego w’uburiganya buhanitse bukoresha ikoranabuhanga atakaza hafi 200,000 yuan (asaga 39,323,760 RWF), nyuma yo kwemezwa ko ari mu rukundo n’umukunzi utabaho waremwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI).

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025, abatekamutwe bakoreshaga software y’ubwenge bw’ubukorano (AI) kugira ngo bareme amafoto n’amashusho y’umugore witwaga “Ms. Jiao”.

Bashishikarije Mr. Liu kohereza amafaranga ku cyo yatekerezaga ko ari konti y’umukunzi we, bamwemeza ko ayakeneye kugira ngo afungure ubucuruzi no gufasha umuvandimwe we wahuye n’uburwayi bukomeye. Abatekamutwe bamuhaye inyandiko mpimbano zirimo ibyangombwa by’ubuvuzi n’indangamuntu kugira ngo bimwemeze neza.

Televiziyo ya Leta CCTV yatangaje ko iri tsinda ry’abatekamutwe ryakoresheje AI kugira ngo rikore amashusho asa n’ukuri ya “Ms. Jiao” amugaragaza mu bihe bitandukanye, nk’igihe afashe ibishushanyo cyangwa ahagaze mu mujyi. Ariko byose byari amashusho y’ubukorano.

Ubu buriganya bwagaragaje ibyago bishya bitewe n’iterambere ry’ubwenge bw’ubukorano, kuko ubu buhanga butuma bishoboka gukora ibiranga umuntu utabaho, bikemeza benshi mu buhemu nk’ubu. Muri uku kwezi, sosiyete ya Meta ibarizwamo Facebook yari yatangaje ko uburiganya bukoresheje AI muri ‘romance scams’ bugenda bwiyongera ku isi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *