RDC : Kwima inkunga FDLR ngo bishobora gutera ibibazo.

S osiyeti sivile n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri Kivu y’amajyaruguru muri RDC ifite impungenge z’ibibazo bishobora kuvuka nyuma yo guhagarika inkunga yagenewe FDLR itanzwe na Monusco. Iyi nkunga yahagaritswe ikaba yari igenewe abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi baherereye hirya no hino mu nkambi bagenewe.
Julien Paluku, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru nawe atangaza ko aba barwanyi babuze ubufasha bagenewe bashobora gutera ibibazo. Gusa ntagaragaza ibibazo bishobora kuvuka nyuma yo kwimwa ubufasha.
Bimwe mu bibazo byagaragaye muri gahunda yagenewe abarwanyi ba FDLR harimo gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bagize uyu mutwe . . Akaba asaba ubuyobozi bumukuriye gufatira icyemezo gikwiye iki kibazo.
fdlr 1
Uyu muyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru akaba asaba ko hakwiye kumenyekana abarwanyi nyakuri ba FDLR bashyize intwaro hasi bashaka gutaha ku bushake mu Rwanda. Akaba asaba ko abarwanyi ba FDLR bashaka ubwenegihugu bwa RDC kuzuza ibisabwa bakabusaba ubundi bagategereza igisubizo cya Guverinoma.
Julien Paluku ati « Ni ngombwa ko imbaraga zashyizwe muri iki gikorwa zitaba imfabusa bityo bigatuma ibyakozwe bisubira irudubi. »
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bajyanywe mu bigo bya Kisangani kiri muri mu ntara ya Tsopo, Walungu muri Kivu y’Amajyepfo na Kanyabayonga muri Kivu ya Ruguru.
martin kobler
Umukuru wa Monusco ubwo yari kumwe na Gen Bahuma muri Kisangani mu mpera z’iki cyumweru , yavuze ko ikigo ayoboye cyafashe icyemezo cyo kutongera kugenera inkunga abahoze ari abarwanyi ba FDLR kubera ikibazo cy’ingengo y’imali. Icyo gihe yari yavuze ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro za Nzeri 2015.
Mu byo aba barwanyi bashobora kubura kubera inkunga harimo ibyo kurya, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibiryamirwa.
Kuva mu mutarama 2015 kugeza ubu Monusco na guverinoma bahagaritse gufatanya mu bikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *