“Ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri peteroli dufite ubu mu gihugu bifite ubushobozi bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bingana na litiro miliyoni 66.4. Ikibazo cy’ubushobozi bukeya bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli ahanini giterwa n’ububiko cyangwa ibigega bidahagije,” ibi ni ibikubiye mu mushinga w’itegeko rihindura itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli riri gusumwa n’abadepite.
Nk’uko bigaragara muri uyu mushinga w’itegeko, Leta ifite intego yo kongera ubu bushobozi bukagera kuri litiro miliyoni 334, zishobora gukoreshwa mu gihe cy’amezi atatu. Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko no 36/2015 ryo ku wa 30/06/2015 rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli rigamije gutera inkunga ibikorwa byo kwagura ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli.
Mu ngingo ya 1 yaryo, igipimo cy’amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli cyarazamuwe kivanwa kuri FRW 32.73 gishyirwa FRW 50 kuri litiro.
– Ingingo ya 2 n’iya 3 z’Itegeko No 36/2015 ryo ku wa 30/6/2015 rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe kugira ngo hagaragazwe ubwoko bw’amahoro yakirwa kuri gasutamo abikwa kuri konti ishamikiye kuri konti imwe rukumbi y’Isanduku ya Leta, aribwo amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli.
Biteganijwe ko impinduka zizagira ingaruka nkeya ku biciro bya lisansi na mazutu, aho biziyongeraho amafaranga 18 gusa kuri litiro, mu gihe kandi izi mpinduka zizatuma haboneka amafaranga y’inyongera angana na miriyari eshanu na miriyoni magana abiri (FRW 5.2bn) buri mwaka.
Izi ngaruka zishobora kuzarangira mu gihe ibiciro bya peteroli ku Isi bikomeje kugabanuka.




