Screenshot 2025-04-07 135325

Leta ya Congo hari abaturage bacu bacye yashukishije amafaranga ibatwara muri FDLR – Meya wa Rubavu

Mu gihe Leta ya Congo yakomezaga gutegura ibitero byayo yagaba ku Rwanda, hari abaturage bacu bacye, yashukishije akazi, ibashukisha amafaranga irabatwara, ibinjiza muri FDLR, ibinjiza muri Wazalendo…”, ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, kuri uyu wa Mbere, itariki 7 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba cyitabiriwe n’abaturage ba Rubavu n’inshuti nka Mbarushimana Gerard, Perezida wa Ibuka, Me Gasominari Jean Baptiste, Inararibonye kuri politiki y’akarere, Depite Hindura Jean Pierre na Senateri Emmanuel Havugimana wari umushyitsi mukuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu ijambo rye yahishuye ko hari bamwe mu baturage bashutswe na Guverinomna ya Kinshasa bajya kwifatanya na FDLR.

Ati: “Mu gihe Leta ya Congo yakomezaga gutegura ibitero byayo yagaba ku Rwanda, hari abaturage bacu bacye, yashukishije akazi, ibashukisha amafaranga irabatwara, ibinjiza muri FDLR, ibinjiza muri Wazalendo, ariko ubukangurambaga twakoze mu babyeyi babo, mu bavandimwe, bwatanze umusaruro kuko turi kubona benshi bari kuza bizanye bakishyikiriza ubuyobozi, kandi n’ababyeyi bagakomeza kutwizeza ko n’abataraboneka bazakomeza kubashishikariza kuza…”

Umuyobozi w’akarere mu ijambo rye kandi yavuze ko bahisemo Umurenge wa Bugeshi ngo hatangirizwe icyumweru cy’icyunamo kubera impamvu bagaragarijwe mu rugendo rwo kwibuka, ahagaragajwe ko aha hiciwe Abatutsi benshi, baba abari bahatuye ndetse n’abaturukaga hirya no hino bagerageza guhungira mu kitwaga Zaire.

Meya Mulindwa ati:” Twaje rero kugirango twongere dusubize icyubahiro abishwe bambuwe, bishwe urupfu rw’agashinyaguro, mu mbeho nyinshi cyane muzi ya hano Bugeshi, mu mvura nyinshi cyane y’itumba, bagatotezwa batitaye ku bana, batitaye ku babyeyi, abicanyi baraduhemukiye. Twaje guhumuriza no gukomeza abacitse ku icumu ngo tubagaragarize ko duhari, kandi ko tutazemera ko u Rwanda rwacu rwongera kubamo jenoside. Twaje gutanga ubutumwa ku muntu wese waba yarinangiye kwemera ukuri nubwo akuzi akubona, twaje kumuvana ku izima ngo ahinduke dufatanye kubaka igihugu. Ni no kumwibutsa ariko ko natabyemera ntacyo azakora n’ubundi ni we bizagiraho ingaruka….”

Yakomeje yibutsa amateka ya Bigogwe, ashimangira ko ubwicanyi bwahakorewe bwakozwe n’abari bahatuye nta wavuye ahandi ngo ajye kuhakora ubwicanyi.

Umuyobozi w’akarere yibukije ko bari mu Murenge (wa Bugeshi) ukora ku mupaka ubahuza n’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ati: ” Hashize imyaka 31 iki gihugu gicumbikiye abanzi b’u Rwanda, gicumbikiye abatwiciye abantu. Barambuka bahungira hariya, baremerwa, ndetse bagirwa abere kurusha abanyarwanda bari mu gihugu, bagirwa abere kurusha abarokotse jenoside na leta yabakiriye…”

Bwana Mulindwa yashimangiye ko nubwo bimeze gutyo Akarere ka Rubavu kakomeje guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa nubwo bari baturanye n’igihugu kifuza ko ibyo u Rwanda rukora byose biba ubusa.

Ati:” Hashize igihe gito kuko ku itariki 27 z’ukwa mbere, muri uyu mwaka, ubwo Ingabo za Congo n’abaterankunga bazo benshi barasaga mu Rwanda bashaka guhanagura umujyi wa Rubavu, ibyo bakoze ntacyo byabamariye kuko basanze u Rwanda ruhora rwiteguye kurinda imbibi zarwo, amabombe aremereye yarashwe mu Rwanda yose yasamwaga n’andi y’u Rwanda bigahinduka ubusa. Ibi turabishima kandi dushimira Abanyarwanda, by’umwihariko tugashimira Ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame wabohoye u Rwanda agakomeza kururinda no gukumira igitero cyose cyagaruka kudusonga….”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu yaboneyeho kwibutsa abaturage guhitamo neza abagaragariza ko guhitamo gukorana na Congo ihora irwanya u Rwanda nta nyungu bazabikuramo, kandi yongera guhumuriza abarokotse abizeza ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu Rwanda.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *