U Burundi burashinja ubunyamabanga bwa EAC kubugambanira

Leta y’u Burundi iravuga ko ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba burimo kuyigambanira ngo ikurwe muri uyu muryango, nyuma y’aho u Budage binyuze mu kigega GIZ butangarije ko butazongera gutanga inkunga kuri uyu muryango, niba u Burundi bukomeje kuwubamo.

eac
Dr Richard Sezibera yavuze ko ibyo u Burundi buvuga ari ibinyoma bisa

 
Nta gihe kinini gishize ubunyamabanga bwa EAC bwandikiwe n’ikigega GIZ, Leta y’u Budage icishamo inkunga igenera ibihugu. Ibikubiye muri iyo baruwa ntibyakiriwe neza na gato n’u Burundi kuko bwasabirwaga gukurwa muri uwo mu muryango kugirango iyo nkunga ikomeze.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Isango Star, Minisitiri ushinzwe uwo muryango mu Burundi, Leontine Niyonzima, yavuze ko igihugu cye kiri kugambanirwa bikomeye n’ubunyamabanga bwa EAC ngo gikunde kive muri uyu muryango.
Yagize ati “Guverinoma y’u Burundi turi mu Karere ka EAC ,GIZ iradufasha ariko ntishobora gusenya akarere kubera imfashanyo itanga muri EAC, ni Politiki y’umunyamabanga mukuru wa EAC ushaka ko u Burundi buva muri EAC. Ni ubunyamabanga bwa EAC cyane cyane Umunyamabanga Mukuru urimo kugambanira u Burundi ariko sinibaza ko azagera kucyo ashaka ngo u Burundi buve mu muryango w’akarere.”
Abajijwe icyo ashingiraho avuga ko ari akagambane k’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, Minisitiri Niyonzima yavuze ko mu bari bitabiriye inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango nta n’umwe utabizi.
Yagize ati “Nta gihamya naguha abo nkiha barabizi kuko mu nama y’Abaminisitiri narabibabwiye, naberetse uburyo Umunyamabanga Mukuru arimo agambanira u Burundi, nushaka kubimenya uzabaze abitabiriye iyo nama baturutse mu Rwanda narabibabwiye kandi barabibonye.’’
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, Dr Richard Sezibera, yavuze ko ibyo u Burundi buvuga bidafite ishingiro na gato, ko ahubwo bari gukora ibishoboka byose ngo u Burundi bugume muri uyu muryango.
Ati “Ntabwo aribyo, nta shingiro bifite, nakiriye ibaruwa ya GIZ igaragaza icyemezo cya Guverinoma y’u Budage, ntabwo twigeze tuvugana, ni icyemezo cyabo si icyanjye, twe turimo gukora ibishoboka ngo u Burundi bugume mu muryango.’’
Abajijwe inyungu u Burundi bwaba bufite mu byo buvuga niba atari byo, Dr Sezibera yavuze ko atabizi ko habazwa abazanye ibyo birego kuko ari ibinyoma.
Abatera inkunga EAC bihariye 70% by’imari uyu muryango ukoresha, hakagaragazwa impungenge z’uko ibi bihugu bigize uyu muryango bishobora kumvira abaterankunga kugirango imishinga bihuriyeho itadindira, bityo bikaba byawuviramo gusenyuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *