20250429_172702

Muhanga: ‘Préfet des études’ afunzwe akekwaho gusambanya abanyeshuri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabgayi B ruherereye mu karere ka Muhanga, akaba akekwaho guhohotera abanyeshuri b’abakobwa yigisha.

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 29 Mata ni bwo uyu Préfet des études witwa nibwo Mitsindo Gaëtan yatawe muri yombi.

Bamwe mu banyeshuri bo kuri ririya shuri bavuga ko Mitsindo yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina abanyeshuri batandukanye, barimo n’umwe wari waje kwimenyereza umwuga.

Abatanze ubuhamya bavuga ko babimenyesheje inzego zikuriye iri shuri, kugeza ubwo Mitsindo yemeye icyaha ashinjwa ndetse agisabira imbabazi abishyize mu nyandiko, ariko ntiyakurikiranwa n’Inzego z’Ubugenzacyaha.

Muri ubu buhamya, abahohotewe bavuga ko hari abo yasambanyaga abandi akabasoma ndetse hakaba bamwe akorakora gusa.

Umwe bavuganye n’ikinyamakuru Umuseke yagize ati: “Yatangiye kunkorakora arangundira aransoma ku ngufu ndamwiyaka ndakaye nasohotse meze nk’uwahahamutse”.

Uyu munyeshuri yemeza ibyo yavuze abifitiye inyandiko uriya muyobozi yanditse amusaba imbabazi ku ihohotera yamukoreye, kandi ko yabimenyesheje inzego zirimo ubuyobozi bw’ishuri ndetse na Diyosezi ya Kabgayi ariko zikaba zitarabibwiye RIB icyo gihe.

Amakuru kandi avuga ko hari umunyeshuri w’umuhungu wigana n’abakobwa Mitsindo Gaëtan yahoraga asohora, kugira ngo adakurikirana abanyeshuri bagenzi be ahohotera.

Hagati aho bamwe mu bakorana n’uriya Préfet bavuga ko batahakana cyangwa ngo bemeze ibimuvugwaho, kuko hari hashize igihe bihwihwiswa ko ahohotera abanyeshuri.

Umwe yagize ari:”Iminsi y’igisambo ni 40 uyu munsi yafashwe”.

Umuyobozi wa GS Kabgayi B, Frère Nsabimana Jean Baptiste, yemeje ko abakozi ba RIB bageze kuri ririya shuri mu gitondo bakamubwira ko bashaka Mitsindo Gaëtan, mbere yo kumutwara.

Yunzemo ati: “Icyaha bamukurikiranyeho ntacyo batubwiye”.

Nsabimana kandi yavuze ko Mitsindo nta kibazo asanganywe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *