Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage batangiye ingendo mu Turere tumwe na tumwe mu gikorwa cyo kugenzura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato. Kuri uyu wa Mbere bari bari mu Turere twa Rubavu, Burera, Nyagatare na Nyaruguru.
Mu Karere ka Nyagatare, Meya Gasana Stephen yakiriye Abadepite barimo Depite Ndoriyobijya Emmanuel na Depite Uwababyeyi Jeannette aho bari mu gikorwa cy’iminsi ibiri bareba ingamba zihari mu gukemura ibibazo biri muri gahunda y’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Nyuma yo kugaragarizwa uko Akarere gahagaze mu kurwanya imirire mibi, igwingira ry’abana bato n’ingamba kafashe kugira ngo iki kibazo gikemuke, Abadepite basuye Ingo Mbonezamikurire z’abana bato ebyiri zo mu Murenge wa Rwempasha n’ikigo Nderabuzima cya Rwempasha.
Byari mu rwego rwo kureba imikorere y’ingo mbonezamikurire y’abana bato no kureba uko abagaragaweho imirire mibi bakurikiranwa kugira ngo bakire vuba. Abadepite batanze inama z’ibyakorwa kugira ngo imirire mibi n’igwingira ry’abana bato bicike mu Karere.

Mu 2022 nibwo abana 30.467 bari mu ngo mbonezamikurire mu Karere ka Nyagatare, batangiye guhabwa amata muri gahunda y’inkongoro y’umwana hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Icyo gihe ubushakashatsi bwagaragazaga ko ijanisha ku rwego rw’igihugu abana bafite ikibazo cy’igwingira bari ku gipimo cya 33%.
Intara y’Iburengerazuba yari ku gipimo cya 41% naho iy’Amajyaruguru ikaba ku gipimo cya 40%, mu gihe mu mwaka wa 2014/2015 abana bafite iki kibazo bari ku gipimo cya 39% mu gihugu hose, hakaba hari hakenewe gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gukemura iki kibazo kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwari rwihaye y’uko mu mwaka wa 2024 abana bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cy’igwingira bazaba batarenga 19%.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage bazasura uturere 15 harimo: 9 tugaragaramo igwingira riri ku gipimo cyo hejuru, 3 twagabanyije igipimo cy’igwingira, na 3 tw’Umujyi wa Kigali.





One Response
BA NYAKUBAHWA BA DEPUTE! TWISHIMIYE UKUZA KWANYU MU KARERE KACU KA RUBAVU,. ARIKO BAJYA BAVUGA NGO IJISHO RYA MUKURU NTIRIZINDUKA RIBA RYAGIYE KUREBA, NTITUZABAGAYE MUTANGAJE IBYO MUTABONYE, TURONGERA TUTI: ESE HARABUR’IKI NGO IBYA COOPERATIVE Y’INKOKO PRESIDENT KAGAME YAHAYE ABO YATUJE MU MUDUGUDU W’ICYITEGERERO WA MUHIRA UMURENGE WA RUGERERO-RUBAVU NGO HAKORWE ODITE KO IBYAVUYEMO UMUTURAGE NTAZI N’ISABUNE, BA DEPITE! NIMUTEGERA ABATURAGE, AHUBWO MUKUMVA ABO BABIMAZE, NTA MAKURU MUTAHANA