Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, mu mujyi wa Vatikani hakoraniye Inama yihariye izwi nka Conclave igamije gutora Papa wa 267, nyuma y’iminsi 17 uwari umushumba wa Kiliziya Gaturika Papa Francis apfuye azize uburwayi.
Abakaridinali bagera kuri 132 bafite uburenganzira bwo gutora bari munsi y’imyaka 80 nibo bakoraniye muri Chapelle Sixtine mu ibanga rikomeye, aho bari mu nama igamije gufata icyemezo ku muyobozi mushya w’Itorero Gatolika ku isi.
Ejo kuwa kabiri, mbere y’itangira ry’iyi nama ho umunsi umwe, Inama Rusange y’Abakaridinali (Collège des Cardinaux) yashyize kumugaragaro ibizagenderwaho mu gutora umuntu ushobora gusimbura Papa Fransisko.
Bimwe muri ibyo bagaragaje ko Papa mushya agomba kuba umushumba mwiza, ushobora guhagararira Kiliziya ku isi yose kandi afite umutima w’impuhwe n’ubugiraneza.
Nk’uko bitangazwa na Matteo Bruni, umuyobozi ushinzwe Ibiro by’Itangazamakuru i Vatikani, avuga ko iyi nama rusange ya cumi n’ebyiri yitabiriwe n’abakaridinali 173, barimo 130 bafite uburenganzira bwo gutora.
Mbere y’uko batangira ibikorwa byo gutora umushumba mushya wa Kiliziya bakaba babanje kuganira ku mishinga y’impinduka Papa Fransisko yari yaratangije, harimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, isuku mu miyoborere y’ubukungu bwa Kiliziya, ivugurura rya Curie Romain, kwimakaza ubufatanye muri Kiliziya, ibikorwa bigamije amahoro, kurengera ibidukikije n’ibindi…
Nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Vatikani kandi kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, hatanzwe igitambo cya misa mbere y’uko abakaridinali bambuka berekeza muri Chapelle Sixtine, ku isaha ya 15h45 ku isaha y’i Roma, bambaye imyambaro yihariye (tenue de chœur), bagatangira ibiganiro bya Conclave.
Ku wa Mbere, abakozi ba kiliziya gaturika n’abandi bantu bagera ku ijana barimo abihaye Imana n’abakristo basanzwe, bagize uruhare muri uyu mwiherero, barahiye indahiro yo kutagira icyo batangaza ku bizabera muri uyu mwiherero mbere y’uko ibyavuyemo bitangazwa ku mugaragaro.
Ibiro bishinzwe imiyoborere y’umujyi wa Vatikani byatangaje ko guhera saa cyenda z’amanywa (15h00) kuri uyu wa Gatatu, ibikoresho byose by’itumanaho birimo telefoni ngendanwa n’irindi tumanaho ryifashisha ikoranabuhanga bibaye bifunzwe ku butaka bwose bwa Vatikani.
Ibi ngo bigamije kwirinda ko habaho kumena amabanga no kuba hari amakuru ashobora, kujya hanze mu gihe inama igikomeje.
Umuyoboro wa telefoni ndetse n’itumanaho risanzwe bikazasubizwaho nyuma y’itangazwa ry’umwanzuro ku Papa mushya, uzatangarizwa ku rubaraza rwa Basilika ya Mutagatifu Petero ubwo akotsi kera kazaba kamaze kazamuka.
Nk’uko amategeko y’Itorero Gatolika abiteganya, kugira ngo umuntu atorwe nka Papa, agomba kubona nibura bibiri bya gatatu by’amajwi y’abatora.
Uko amatora agenda imbaga y’abantu ibikurikiranira kumbuga binyuze mu mwotsi usohoka kuri Kaminuza ya Chapelle Sixtine, aho iyo Umwotsi w’umukara uba usobanuye ko nta mwanzuro ubonetse, mu gihe umwotsi wera ari ikimenyetso cy’uko hatowe Papa mushya.
Tubibutse ko muri iyi nama itora Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa wa 267 kuri iyi nshuro harimo n’umunyarwanda Cardinal Kambanda kuri ubu uri i Vatikani muri iki gikorwa gitejerejwe n’abatari bake ku Isi.




