Robert Francis Prevost 2

Papa mushya Léo XIV ni muntu ki?

Umunyamerika Robert Francis Prevost  niwe watowe nka Papa wa 267 n’inteko ya  76 ya Kiliziya Gatolika kuri uyu wa kane, tariki ya 8 Gicurasi, n’inteko itora igizwe n’abakaridinali 133 b’abakaridinari kuri uyu munsi wa kabiri wa conclave kuri Chapel ya Sistine i Roma.

Ibisa no mu mwaka wa  2005 ndetse n’uwa  2013, iminsi ibiri yari ihagije ngo  Papa mushya aboneke. Cardinal Robert Francis Prevost yahisemo izina rya Leo kuri Pontificate ye, akazitwa Papa Leo XIV.

Ni Umupapa wa kabiri ukomoka muri Amerika nyuma ya Francis ukomoka muri Argentine, akaba Papa wa mbere w’umunyamerika ufite inkomoko muri Amerika.

Cardinal Robert Francis Prevost ni muntu ki?

Cardinal Robert Francis Prevost, yavutse kuwa 14 Nzeri 1955 avukira i Chicago, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku babyeyi bombi, se ari Umufaransa na ho nyina akaba Umutaliyanikazi.

Amavu n’amavuko n’ubuzima bwo kwiyegurira Imana

Prevost yize muri Seminari nto ya Ordeni ya Mutagatifu Augustin (Order of St. Augustine) mu 1973, akomeza amasomo ya kaminuza muri Villanova University aho yize imibare, akaza no kubona impamyabumenyi ya Master of Divinity muri Catholic Theological Union i Chicago.

Yahawe ubupadiri mu 1982.

Papa Léo XIV yakoze ubutumwa mu gihugu cya Peru kuva mu 1985 kugeza mu 1998, aho yakoraga nk’umupadiri, umwarimu muri seminari, n’umuyobozi w’itorero. Yabaye kandi umuyobozi mukuru wa Ordeni ya Mutagatifu Augustin kuva mu 2001 kugeza mu 2013

Inshingano muri Kiliziya

Mu 2014, Papa Francis yamugize umuyobozi w’agateganyo wa Diyosezi ya Chiclayo muri Peru, nyuma aza kugirwa umwepiskopi wayo mu 2015. Mu 2023, yatorewe kuba Cardinal ndetse anagirwa umuyobozi wa Dicasteri ishinzwe abepiskopi ndetse n’umuyobozi wa Komisiyo ya Papa ishinzwe Amerika y’Amajyepfo muri 2025 kandi yagizwe Karidinali-Bishopi wa Albano .

Umuyobozi w’Isi ya Gikirisitu

Papa Leo wa XIV azwiho kuba umuntu uhuza, ufite ubunararibonye mpuzamahanga kandi wumva neza ibibazo by’isi.

Avuga indimi nyinshi zirimo Icyongereza, Icyesipanyoli, Igifaransa, Igitaliyani, n’Igiporutigali, ndetse asoma Icyarabu n’Ikilatini. Ibi bimufasha kuganira n’abantu b’ingeri zitandukanye mu Kiliziya.

Akimara gutorwa yashimangiye ko azakomeza umurongo wa Papa Francis wo gushyira imbere ubufatanye, ubusabane, n’ivugurura.

Mu ijambo rye rya mbere, yagaragaje icyifuzo cyo kubaka ubumwe n’amahoro, ndetse yibutsa umurage mwiza wa Papa Francis .

 Umurage n’icyerekezo

Papa Leo wa XIV yitezweho gukomeza umurongo wa Papa Francis mu kuvugurura Kiliziya, kurwanya ruswa, no kwegera abakene n’abatishoboye.

Yatowe mu gihe Kiliziya Gatulika ihanganye n’ibibazo birimo kugabanuka kw’abayoboke mu bihugu bikize, amakimbirane y’imbere muri Kiliziya, n’ingaruka z’ibyaha by’abihayimana.

Ubunararibonye bwe mu buyobozi no mu butumwa bw’ivugabutumwa butanga icyizere ko azashobora guhangana n’ibi bibazo cyane ko abonwa nk’ushyira mu gaciro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *