Umuhanzi w’Umunyamerika Kanye West yongeye gushyamirana n’uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian aho yamushinje gusiga umwana wabo, North West w’imyaka 11, mu modoka igihe yajyaga gutambuka ku itapi itukura muri Met Gala. Kanye avuga ko iyi myitwarire ari ukwirengagiza inshingano z’umubyeyi kandi ishobora guteza ikibazo ku mutekano w’umwana.
Nk’uko byatangajwe na TMZ, Kanye yohereje ibaruwa isaba guhagarika iyo myitwarire, anenga bikomeye uburyo Kim ngo akomeje kwifashisha abana babo bane mu nyungu ze bwite, harimo North, Saint, Chicago na Psalm.
Ibi bije nyuma y’uko mu ndirimbo ye aherutse gusohora, Kanye agaragaza ko ibibazo afitanye na Kim byamugize nk’”umugome”, ndetse no gutunga agatoki ko “umugore w’umuzungu” ari we ugenzura ubuzima bw’abana be b’Abirabura.
Yongeraho ko nubwo Kim yaba ari icyamamare, atari byo bituma yirengagiza amahame y’uburere bwiza bw’abana, ndetse arateganya no gukurikirana iki kibazo mu nkiko.
Hari bamwe mu bafana be n’abakurikiranira hafi ubuzima bw’aba bombi, bavuze ko ibi byose bishobora kuba ari uburyo Kanye arimo gukoresha kugira ngo yongere kuvugwa mu itangazamakuru, abandi bakavuga ko ari ikibazo cy’ifatwa ry’abana ku ruhande rw’amategeko ritarakemuka.




