Perezida Trump yaramaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu burasirazuba bwo hagati abashije gukurayo amasezerano y’ubucuruzi y’amamiliyari mu madorali.
Politike y’ubucuruzi intwaro ikomeye, Perezida Trump ashyize imbere ngo akureho amakimbirane. Mu rugendo Trump akubutsemo Abou Dabi muri Leta z’unze Ubumwe z’Abarabu , Qatar na Arabie Saudite, yavuze kuri Iran ndetse n’intambara y’Uburusiya na Ukraine.
Kuri Iran yatangaje ko, imbanzirizamushinga y’amasezerano yo guhagarika ikorwa ry’intwaro kirimbuzi yamaze kugezwa i Teheran, aho amasezerano nashyirwa mu bikorwa, Iran izakurirwaho ibihano by’ubucuruzi yafatiwe ndetse igatangira gukorana na Leta z’unze ubumwe z’Amerika.

Ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine,Perezida Trump afite umushinga wo gucukura amabuye y’agaciro muri Ukraine aho Amerika yazakuramo inyungu z’umurengera maze Ukraine ikabona amahoro.
Qatar ihora icunganwa n’Ibihugu by’Abarabu mu Kigobe cya Perisi. Mu 2017 Qatar yagiranye amakimbirane akomeye mu rwego rwa dipolomas na Arabie Saudite ku buryo habayeho guca umubano no mu bihugu bya Leta z’unze ubumwe z’Abarabu.
Nubwo nyuma byaje koroshya inzira ya Dipolomasi bikunvikana, gusa Perezida Trump ibi bihugu byose abihuza yifashishije iturufu y’ubucuruzi nabyo, bikunguka ndetse bikarushaho kubana neza.
Mu rugendo Donald Trump yagiriye muri Qatar yabashije gukuramo amasezerano y’amateka aho iki gihugu cya Qatar, kigiye gutumiza indege za Boeing 210 za Miliyari 96 z’Amadorali y’Amerika. Uruganda rwa Boeing muri iyi minsi byavugwaga ko rwari ruri guporomoka mu ihangana ruhanganye na Air bus uruganda rw’Abanyaburayi ruherereye Toulouse mu Bufaransa.
Muri aya masezerano Qatar yagiranye n’Amerika yose hamwe azatwara Miliyari 243$ mu gihe aya Arabie Saudite yose hamwe azatwara Miliyari 600$ arimo ubwirinzi ndetse n’ikoranabuhanga.

Politike y’Ubucuruzi intwaro ikomeye Perezida Trump yakoresha mu karere k’ibiyaga bigari?
Perezida Trump, yamaze kwinjira mu makimbirane ya Congo Kinshasa, aho ashaka kumvikanisha u Rwanda na Congo ku kibazo cy’umutekano ku mipaka ihuza ibyo bihugu byombi hakaba hashize imyaka irenga 30.
Wihweje neza, ubona ko Perezida Trump, ashaka gukoresha uburyo bw’ubucuruzi nkuko yabashije kunga Qatar na Arabiya Saudite ndetse Uburusiya na Ukraine akaba yifuza ko ibi bihugu byahagarika intambara ariko yifashishije ubukungu bityo ibihugu byombi bikunguka kandi bibanye neza.
u Rwanda na Congo nabyo hari amasezerano ari munzira yo gusinywa aho Amerika izashora Miliyari 500$ bityo akazungukira ibi bihugu ndetse bikagirana amasezerano ya burundu y’amahoro mu karere ndetse ikibazo cyabaye akarande n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda kikavugutirwa umuti.
Ifaranga Bibiliya iryita ubwugamo, mu gihe abavuga igiswayiri baryita musemakweri.
Igihe kizaduha igisubizo niba koko iyi politike ya Trump akoresha mu Barabu ishobora kuzagera ku ntego mu karere k’Ibiyaga Bigari.




