Kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi 2025 Ihuriro Alliance Fleuve Congo risanzwe ribarizwamo umutwe wa M23 wakoze igiterane cyo gushimira Imana igihe bamaze mu ntambara zo kubohora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho kuri ubu bamaze kwigarurira intara ebyiri za Kivu zombi.
Ni amasengesho yabereye muri Sítade de l’Unite iri mu mujyi wa Goma aho cyitabiriwe n’abaturage batari bake bari buzuye Sitade, ndetse n’abayobozi batandukanye haba ku rwego rwa gisiviri ndetse n’urwagisirikari, akaba ari amasengesho yitabiriwe kandi na Corneille Nangaa umuyobozi mukuri wa AFC/M23

Ni igiterane cyaranzwe n’indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyishimira uburyo yarinze abaturage mu bihe by’Intambara ndetse ikarinda n’abasirikari ba M23, kuva batangiye urugamba rwo kubohora Congo kugeza uyu munsi bagihanganye n’ubutegetsi bubi bwa Kinshasa buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi
Col. Ernest Sebagenzi usanzwe ayoboye Brigade ya mbere muri Rutshuru wafashe umwanya wo gushima no gushimira Imana yabarinze kuva mu mashyamba y’imisozi ya Sarambwe kugeza bafashe umujyi wa Goma na Bukavu, ndetse bakaba bagikomeje no gufata indi n’ibindi bice, yavuze ko bafite impamvu nyinshi zatuma bashimira Imana kuko yabakoreye ibitangaza bikomeye cyane.
Yagize ati:’’Imana ni iy’abasirikari, twebwe tuyibanza imbere kuko tuzi ibyo idukorera n’ibyo ikomeje kudukorera kuva tukiri mu ishyamba kugeza na nubu… Ishimwe rirarenze ntanuwashobora kurivuga kuko ibyo Imana yadukoreye n’Isi ntibyumva, ariko twebweho turabyumva turayishima kandi tuzakomeza kuyishima”

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma Katembo Julien Yagize ati”Ubutumwa naha abaturage b’Abakongomani ni Urukundo, ibintu byo kureba isura ntabwo bikenewe muri iki gihugu dufite igihugu cyiza tube bamwe kugira ngo Congo yacu itere imbere kandi ibe amahoro tutarebye ku masura kuko icyitarusange cyacu ni uko turi Abakongomani kandi iyi Congo izubakwa natwe ubwacu.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko imyaka 13 ishize Imana irinda abaturage ikabarindira iyo bashwiragiriye ariko uyu munsi bakaba bemerewe kugaruka mu gihugu cyabo, ari amashimwe akomeye cyane, atanga urugero rwa Dawidi ko Imana ikorana n’abantu bake kandi ikabashoboza gukora ibikomeye abantu benshi batakekaga.
Kugeza ubu Umutwe wa M23 usanzwe ubarizwa muri Alliance Fleuve Congo umaze kwigarurira intara za Kivu y’ Amajyaruguru n’iy’amajyepfo ahabarizwa umujyi wa Goma na Bukavu imijyi ikomeye muri aka karere, aho umujyi wa Goma ubarizwamo n’ikibugampuzamahanga cya Goma kuri ubu kimaze amezi 5 nta ndege ikigwaho.
Iyi sitade de l’Unite nyuma y’igihe cyari gishize nayo ntagikorwa kiyiberaho ariko ubu ikaba yemerewe kuberaho n’imikino itandukanye, bitegerejwe ko ikibuga cy’Indege cya Goma nacyo cyakongera gukora nyuma yo gusanwa kuko cyangirijwe n’abasirikari ba Congo FARDC, bafatanyije n’ ingabo za SADC ndetse n’abacanshuro b’abazungu.





One Response
arikose nkawe urumunyamakuru cg urumufana,nonese urandika ngo ubutegetsi bubi,urumunyamakuru,ngo cyangijwe na na FRDC na sadec M23 yakoraga ikiyose? yarasaga imyuka nimyotsi?