Polisi yo mu ntara ya Adamawa yafashe umusore w’imyaka 19 witwa Mohammed Umar ku itariki ya 18 Gicurasi 2025, ashinjwa kwidegembya ku buryo budasanzwe mu rusengero rwa LCCN ruherereye mu gace ka Ngurore muri Nigeria aho yari yambaye imyambaro isanzwe ifatwa nk’iy’abagore.
Uyu musore utuye mu gace ka Abuja Road, mu murwa wa Yola South, yafashwe nyuma y’uko umugabo witwa Sunday Andrawus amenyesheje inzego z’umutekano ko hari umuntu yasanze mu busitani bw’urusengero yitwara mu buryo budasanzwe. Polisi y’ahitwa Ngurore yahise itabara imuta muri yombi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi mu ntara ya Adamawa, CP Dankombo Morris yatangaje ko uru rubanza ruzashyikirizwa ishami rikuru rishinzwe iperereza (SCID) rikorera i Yola kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kandi ryizewe.
Polisi yavuze ko igamije gukomeza kurinda umutekano rusange no kubungabunga umuco w’ibikorwa bigaragara nk’ibyaba bishobora guteza urujijo cyangwa guhungabanya ituze ry’abaturage. Yasabye abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ibikorwa cyangwa abantu bakekwaho imyitwarire idasanzwe.




