NYABISINDU

Gasabo: Agace ka Nyabisindu kagiye kuvugururwa, abarenga 1,600 batuzwe neza

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Umujyi wa Kigali yatangaje ko igiye gukomeza umushinga wo kuvugurura no kunoza imiturire mu gace ka Nyabisindu, mu Karere ka Gasabo. Uyu mushinga uteganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’umwaka umwe, ukaba uzibanda ku kwimura abaturage basaga 1,600 bari batuye mu buryo butanoze, bakazatuzwa mu nzu zigezweho zifite ibikorwaremezo byose bikenewe.

Nyabisindu izubakwa nka Mpazi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Jimmy Gasore, yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu kuvugurura imiturire itanoze hagamijwe gutanga imibereho myiza ku baturage. Yavuze ko umushinga nk’uyu ugamije kurenga ku byashize aho abaturage bubakaga uko bishakiye, bakabaho mu kajagari, ahubwo bagatuzwa ahantu hafite agaciro, hagezweho, kandi hafite ibikorwaremezo bihamye.

Minisitiri Gasore yagize  ati: “Uyu mushinga urashimangira intego ya Guverinoma y’u Rwanda y’iterambere rirambye ry’imijyi. Ntabwo ari ukubaka amazu gusa, ahubwo ni no kwihesha agaciro, kongera ibikorwaremezo no kugabanya ahantu hatuwe mu buryo budatunganyije.”


 Umujyi wa Kigali uvuga ko ibikorwa bizibanda ku midugudu ine igize Nyabisindu ariyo: Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II n’igice cya Remera. Aha ni ho hazubakwa inzu nshya zifite ibice byinshi, izigizwe n’amazu 58, hagamijwe gutuza imiryango yahatuye mu kajagari kugaragara muri ako gace.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, nawe yavuze ko igikorwa cyo kuvugurura Nyabisindu ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kuvugurura umujyi.

Dusengiyumva yavuze ko Kigali iri kubakwa mu buryo bujyanye n’ihindagurika ry’ibihe ndetse n’imibereho y’abaturage, kandi ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu miturire irambye ihesha agaciro Umujyi w’u Rwanda.

Uyu mushinga uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 38.54. Hazanubakwa ibikorwaremezo birimo isoko, amashuri, ahagenewe ubucuruzi, parikingi n’imihanda. Byitezwe ko uyu mushinga uzaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’imiturire mibi yari imaze igihe igaragara mu mujyi wa Kigali, cyane cyane muri ako gace ka Nyabisindu.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *