Captured’écran2025-05-23à20.41.09_copy_888x666

Ubucuti bwa Tshisekedi na FDLR: Kabila yunze mu ry’u Rwanda

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanenze imikoranire ya leta ya kiriya gihugu n’umutwe wa FDLR, ashimangira ifite ingaruka mbi cyane ku mutekano w’akarere.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze igihe bwaritabaje inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo zibufashe guhangana n’umutwe wa M23 uri mu ntambara na Kinshasa.

Mu byo impande zombi kandi zumvikanye kandi ubwo zatangiraga gukorana, ni uko nyuma yo kwirukana M23 zagombaga gukomereza mu Rwanda zigakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Tshisekedi ubwe yumvikanye inshuro nyinshi yigamba ko azarasa u Rwanda agakuraho ubutegetsi bwa Kagame yakunze kwita umwanzi igihugu cye gifite.

Leta y’u Rwanda ku rundi ruhande yakunze kugaragaza imikoranire ya Kinshasa na FDLR nk’impamvumuzi y’umutekano muke umaze imyaka 30 uri mu burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda kandi rwemera ko rumaze igihe rwarafashe “ingamba z’ubwirinzi”, mu rwego rwo kwirinda ko ziriya mpande zombi zaruhungabanyiriza umutekano.

Joseph Kabila mu ijambo yaraye agejeje ku banye-Congo nyuma y’imyaka myinshi aba mu buhungiro, yagaragaje ko Tshisekedi yakoze amahano yo kuvana RDC muri gahunda ebyiri z’ingenzi yarimo zari zigamije gutuma akarere kagira amahoro n’ituze.

Ni gahunda zirimo amasezerano ku mutekano, ituze ndetse n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse na gahunda y’ubwumvikane ku mahoro, umutekano ndetse n’ubufatanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere.

Joseph Kabila yunzemo ko ikosa riremereye kurushaho Tshisekedi yakoze, ari ukuba yarafashe FDLR akayigira “umufasha” w’ingabo za Leta ya RDC; ibyo ashimangira ko byafunguriye amarembo amakimbirane yo muri Congo ngo akwire akarere kose.

Ati: “Ibikomeye kurushaho, mu kugira imitwe igambiriye ikibi ya FDLR n’amagana y’indi mitwe yitwaje intwaro abafasha b’ingabo za Leta ya Congo, Guverinoma yafunguye amarembo yo kukwiza amakimbirane mu karere, ibifite ingaruka ziremereye ku mutekano n’umudendezo w’akarere.”

Kabila yavuze ko RDC ifite igisirikare gikomeye kitagakeneye ubufasha bwa FDLR, ashimangira ko intege nke gisigaye gifite zishingiye ku kuba kiyobowe nabi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *