Kuva 2006, Itegeko rya TVA ryajyaho hagiye hakorwa urutonde rwa serivisi zisonewe uwo musoro ariko rugenda ruvugururwa. Mu minsi ishize uru rutonde rwaravuguruwe hashyirwamo serivisi z’imari n’iz’ubwishingizi zisonewe uwo musoro, ndtse n’iteka rigena ishimwe kuri TVA. Ayo mateka ya Minisitiri w’imari n’igenamigambi agaragara mu igazeti ya Leta yo ku itariki 17/04/2025.
Mu kiganiro kihariye na Radiyo na Televiziyo Rwanda, Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu muri Rwanda Revenue Authority (RRA), Madamu Batamuliza Hajara, yasobanuye iby’ingenzi biri muri aya mateka mashya, anagaruka ku serivisi zasonewe TVA, uburyo ishimwe rishingiye kuri TVA rikora, ndetse n’uburyo abaguzi n’abacuruzi bagomba kubahiriza amabwiriza mashya.
Komiseri Batamuliza yavuze ko urutonde rwa serivisi zisonewe rwashyizwe hanze bityo asaba abo bireba bose kwitabira kurusoma bakamenya serivisi zisonewe izo arizo.
Komiseri Batamuliza yagize ati:“ zimwe muri serivisi zasonewe TVA zirimo inyungu zituruka ku ishoramari, inyungu z’inguzanyo, umusaruro uva ku migabane, komisiyo iva ku nyemezabuguzi, kohererezanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, serivisi za banki zikorerwa kuri telefoni ngendanwa, umusaruro uva mu bikorwa by’ivunjisha, amafaranga n’imifuragiro biturutse hanze y’igihugu, inkunga cyangwa impano zituruka hanze, amafaranga yishyurwa kuri serivisi zo gutwarira abandi ibicuruzwa, serivisi za Banki Nkuru y’u Rwanda, ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima no kwivuza.”
Gusa nubwo yazigaragaje, yasobanuye ko hari n’izindi atabashije kuvuga ziri muri iri teka.
Yongeyeho ko gushyira izi serivisi mu bisonewe TVA bigamije korohereza abaguzi, kugabanya igiciro cy’umusaruro, no guteza imbere imikorere y’ibigo by’imari.
Ishimwe rishingiye kuri TVA
Ku bijyanye n’ishimwe rishingiye kuri TVA, Komiseri Batamuliza yasobanuye ko abaguzi bafite uburenganzira bwo gusubizwa igice cy’umusoro igihe baguze serivisi cyangwa ibicuruzwa byemewe, bakabibona kuri fagitire yemewe na EBM (Electronic Billing Machine).
Komiseri Batamuliza yagize ati:“Ni ingenzi cyane ko abaguzi basaba fagitire yemewe ya EBM kugira ngo babone iri shimwe. Hari abacuruzi badatanga fagitire cyangwa bayigira impfabusa, ibyo bikabangamira uburenganzira bw’abaguzi. RRA irasaba abaturage gutanga amakuru ku bacuruzi batubahiriza iyi ngingo, kugira ngo bifashe mu kurwanya uburiganya.”
Komiseri Batamuliza yibukije abacuruzi ko basabwa gutanga fagitire ya EBM ku bicuruzwa na serivisi bagurishije, kandi bakirinda ibihano biteganywa n’amategeko ya RRA ku bucuruzi budatanga fagitire.
Yasabye kandi abaguzi kujya bibuka gusaba fagitire yemewe igihe bahashye kandi bakibuka no kugenzura ko igiciro kiri kuri fagitire bahawe gihuye n’amafaranga bishyuye kubera ko iri shimwe rya TVA ari intambwe ikomeye mu gukangurira abaguzi gusaba serivisi mu mucyo no gufasha mu micungire myiza y’imisoro.

Mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 10 Gashyantare 2025, nibwo hafashwe icyemezo cyo kunoza amategeko agenga imisoro mu Rwanda. Icyo cyemezo cyakurikiwe n’iyemezwa ry’aya mateka harimo irigena serivisi z’imari n’iz’ubwishingizi zisonewe umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ndetse n’ishimwe rishingiye kuri uyu musoro, hagamijwe koroshya ubucuruzi no kongera amahirwe y’abaguzi yo gusubizwa igice cy’umusoro.
![IMG_9798 (1)[1]_edited2 IMG_9798 (1)[1]_edited2](https://i0.wp.com/selective-aqua-hawk.162-0-220-79.cpanel.site/wp-content/uploads/2025/05/IMG_9798-11_edited2.jpg?fit=1300%2C600&ssl=1)



