Menya ikintu 1 kirusha ibindi kuba cyiza mu buzima bwa buri munsi

Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose. Zaburi 73:28
Mu bantu bafite ubunararibonye bwubuzima ntekereza ko ubuhamya bwe buri mu bice byinshi Dawidi arimo. Iyo avuze ngo naho Data na mama banta Uwiteka yantarura, aba yibutse ukuntu Se yamwohereje mu ntama akajya kuba mu ishyamba, bakuru be bibereye mu rugo, akajugunywa iyo kandi ari umuhererezi wari ukwiye kwitabwaho nababyeyi kurusha abandi.
Dawidi yabayeho arwana intambara agatsinda, agasingizwa, yabayeho ubuzima bubi nubwiza, aba mu ishyamba nibwami, aba mu cyaha kandi yishimirwa nImana, imwaturaho ko ari umuntu ufite umutima umeze nkuko ishaka, afite rero ubuhamya butandukanye ariko bwose bwuzuyemo imirimo yImana.
priere
Ikintu rero gishimishije ni uko ashingiye kuri ibi byose, yasanze ikiza ari kimwe ni ukwegera Imana, yaravuze ngo jyeweho, Haleluya, kwegera Imana niko kwiza, Umwami Uwiteka niwe ngize ubuhungiro, kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose.
Bibiliya iravuga ngo Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere yUmwami Uwiteka Imana yAbisirayeli, ibihe bitatu. Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkāgūra ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere yUwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye. Kuva 34:23-24
Aya ni amabwiriza Imana yatangaga kuri Isirayeli isaba abagabo kuboneka imbere yayo, kuyegera, igena nibihe bagomba kuboneka imbere yayo. Dore rero ibintu Imana yemereye aba bantu bayegera: – Imana izirukana amahanga ahunge,
- Izagura imbago zawe,
- Ntawe uzifuza igihugu cyawe nujya uboneka imbere yUwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye.
Ibi byose ni ibintu Imana yemerera abantu bayegera, Dawidi rero amaze kwitegereza asanga kwegera Imana niko kwiza. Nawe ugire umwete wo kuyegera Imana izagukorera biriya byose yemereye abantu bose bayegera. Imana iguhe umugisha. Amen.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *