Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyasohoye ingengabihe y’ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025, biteganijwe hagati ya Kamena na Nyakanga.
Nk’uko NESA ibitangaza, ibizamini bisoza amashuri abanza bizakorwa kuva ku itariki ya 30 Kamena kugeza ku ya 3 Nyakanga.
Ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye biteganijwe kuva ku itariki ya 9 Nyakanga kugeza 16 Nyakanga, bihuza amatariki n’abazakora ibisoza icyiciro cya kabiri mu burezi rusange no mu ibaruramari.
Ku banyeshuri biga mu mashuri yigisha abarimu (TTCs), ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri bizakorwa kuva ku itariki 9 Nyakanga kugeza ku ya 18 Nyakanga.
Ibizamini by’abasoza muri Associate Nursing Program biteganijwe kuva ku itariki ya 9 Nyakanga kugeza ku ya 17 Nyakanga, bizahura n’ibizamini mu mashuri yisumbuye ya tekiniki.
Ibizamini byanditse bizakurikira ibizamini bya pratique byatangiye ku itariki ya 19 Gicurasi bikaba biteganijwe ko bizasozwa ku itariki ya 6 Kamena, birimo iby’ibaruramari, ubuforomo, siyanse, na tekinike.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu gihugu hose, abakandida 471.009 basoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza ndetse n’abasoza icyiciro rusange n’umwaka 6 w’ayisumbuye biyandikishije kugira ngo bakore ibizamini bya leta.




