robot-working-computer-among-people-600nw-2229125163 0

Robot yirukanywe mu kigo cy’ikoranabuhanga muri Amerika kubera gutangaza ibihuha ku bakozi bagenzi bayo

 Ikigo cy’ikoranabuhanga cya OpenMind Technologies, gifite icyicaro muri Leta ya California muri USA, cyirukanye robot y’ubwenge bw’ubukorano (AI) nyuma yo kuyigiraho amakenga ashingiye ku myitwarire idasanzwe mu kazi. Iyi robot yashinjwaga gutangaza ibihuha n’amakuru y’ibanga yerekeye abakozi bagenzi bayo.

Ibi byabaye ku wa 22 Gicurasi 2025, ubwo ubuyobozi bwa OpenMind Technologies bwatangazaga ko “imikorere ya robot yari itangiye kubangamira umwuka mwiza w’akazi, aho aho gufasha abakozi, ahubwo yabatezaga impungenge n’amakimbirane.”

Mu kiganiro cyatangajwe n’ikinyamakuru San Francisco Daily 360, Bwana James Anderson, umuyobozi mukuru wa tekiniki muri OpenMind Technologies, yagize ati:
“Twatangiye kubona ingaruka mbi ku kazi ka buri munsi kubera iyi robot. Yamenyaga ibyo abakozi bavuga, ikabitangaza mu buryo butemewe, igakurura ukutumvikana n’amakimbirane hagati y’abakozi.”

Iyi robot yari isanzwe ikoreshwa mu bikorwa byo kwakira abashyitsi no gufasha mu itumanaho ryo mu biro. Ariko, ubwo yatangaga amakuru y’ibihuha yakuye mu biganiro hagati y’abantu, harimo n’ibyizerwa hagati y’abakozi, byateje igitutu ku bayobozi b’iyi sosiyete.

Abahanga mu ikoranabuhanga babona iki kibazo nk’igisubizo ku bantu bari basigaye bibaza ku ngaruka z’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano (AI) mu kazi. Nk’uko ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Stanford bubigaragaza, “gukoresha AI mu kazi bisaba imiyoborere isobanutse n’amategeko arengera umutekano n’ubuzima bw’abakozi.”

Iyi nkuru ikomeje gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibaza niba koko ubwenge bw’ubukorano bushobora kugira imyitwarire imeze nk’iy’abantu, ndetse n’icyakorwa ngo bube igikoresho cyungura aho kuba intandaro y’ibibazo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *