InShot_20250526_211524592

Jose Chameleone azaterurana igikombe na APR FC

Umuhanzi w’icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone ukomoka muri Uganda, ategerejwe mu birori bikomeye byo kwizihiza ibikombe bitatu APR FC yegukanye muri uyu mwaka w’imikino.

Iki gikorwa giteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025 kuri Stade Amahoro i Remera, kizakurikirana n’umukino wa nyuma wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, aho APR FC izakina na Musanze FC guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

Chameleone, uzwi cyane mu ndirimbo nka Valu Valu na Wale Wale, azafatanya n’umuririmbyi Weasel, murumuna we, mu gususurutsa abafana bazaba bateraniye kuri stade. Bombi bamaze iminsi mu Rwanda nyuma yo gukorera igitaramo cyitabiriwe cyane muri Kigali Universe ku Cyumweru gishize.

APR FC yegukanye ibikombe bitatu muri uyu mwaka: Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro n’Igikombe cy’Intwari, bikaba biteganyijwe ko bizizihirizwa hamwe mu birori bidasanzwe bizaba birimo imbyino, indirimbo, n’ishimwe rikomeye ry’abakinnyi n’abatoza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *