téléchargement (9)

Umutwe wa M23 watanze integuza ko witeguye gufata vuba umujyi wa Uvira muri Sud-Kivu

Ubuyobozi bw’ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 na Twirwaneho, bwatangaje ko abarwanyi baryo biteguye gufata umujyi wa Uvira wimuriwemo ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rwa Leta ya Congo Kinshasa.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa AFC/M23 mu bya politiki, Dr.. Oscar Barinda, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube ya BMC Africa.

Muri iki kiganiro Oscar Barinda yabajijwe icyo bashobora gufasha abatuye umujyi wa Uvira n’Abanyamulenge bo mu duce twa Rugezi, mu Cyohagati, Minembwe, Mikenke na Rurambo bakomeje kugabwaho ibitero ku manywa n’ijoro.

Asubiza iki kibazo,  yagize ati: “Icyo nabwira abavandimwe bari hariya mu misozi ya Minembwe bamenye ko inkono ihira igihe, kandi ko umuriro urimo kwenyegezwa, Rero ni igihe gitoya tukabasesekaraho.”

Dr. Barinda yatanze urugero avuga ko ubwo bari bakiri mu mashyamba babwiraga abaturage bo mu mujyi wa Goma ko bazawufata, ntibabyemere, ariko bageze aho barabyibonera.

Avuga ko n’abandi bakwiye kugira icyo cyizere, ngo kuko ari n’abantu basenga cyane. Agaragaza ko iminsi yo gufata Uvira ibaze, bityo abasaba gukomeza icyizere.

Yanaboneyeho kubwira Abanyamulenge ko akaga bahura nako bakazi, kandi ko bifatanyije nabo mu bibazo byose, ari nayo mpamvu basohoye itangazo ribatabariza.

Yashimangiye ibi avuga ko bazi neza ko imiryango Mpuzamahanga ntacyo ibamarira, avuga ko ibibazo bihari umutwe abereye umuvugizi ugomba kubyikemurira wonyine, kandi ko urimo kubikora. Ati: “Abanyamulenge bamenye ko turi hafi kubatabara vuba na bwangu.”

Uyu muvugizi wa AFC/M23 yatangaje ibi mu gihe abatuye mu mujyi wa Uvira batakigira amahwemo kubera abasirikare ba Leta y’i Kinshasa, ab’u Burundi, FDLR na Wazalendo. Babambura ubundi bakabica.

Barinda yatangaje kandi ko igihe bagezemo atari icyo kwingingira Leta ya Congo kurandura imizi y’ibibazo bitera intambara mu Burasizuba bwa Congo, ahamya ko bazabyikemurira Tshisekedi yabishaka atabishaka.

Abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho babarizwa mu ihuriro rya AFC, bagenzura ibice byinshi byo mu Burasizuba bwa Congo, mu gihe uruhande rwa Leta narwo rugenzura ibindi bice bito kubyo AFC/M23 igenzura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *