Ramadhan Muhire, Umunyarwanda wahunze ubutabera ushakishwa kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abayeho yidegembya muri Zimbabwe, aho bivugwa ko akingiwe ikibaba n’ibikomerezwa byo mu butegetsi i Harare.
Iperereza riherutse gukorwa n’itangazamakuru rya Zimbabwe ryerekanye ko Muhire, hamwe n’abandi bahunze ubutabera kubera kugira uruhare muri jenoside bagiranye umubano wa hafi n’abantu bakomeye, bivugwa ko bakoresheje ruswa kugira ngo barindirwe umutekano mu myaka yose ishize.
Muhire ufite ubucuruzi bumeze neza muri iki gihugu cyo muri Afurika ishyira amajyepfo, yahoze mu mutwe w’Interahamwe ndetse n’inkuru yabanje y’ikinyamakuru The New Times imuhuza n’ubwicanyi bwabereye mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Uyu mugabo Muhire ukomoka mu gace ka Nyagasozi muri Birenga, ubu hazwi nko mu Mudugudu w’Amahoro mu Murenge wa Nyaruvumu, Akagari ka Rukira, Akarere ka Ngoma, kuva kera yahunze ubutabera, nubwo ari umwe mu bakekwaho uruhare muri jenoside bashakishwa.
Mbere ya Jenoside, yakoraga nk’umushoferi, ariko azwiho kuba yari intagondwa igira urugomo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo.

Bivugwa ko yakoze imyitozo ya gisirikare kandi yari mu bantu ba mbere bagize uruhare muri ubwo bwicanyi nk’uko byatangajwe n’uwacitse ku icumu wabaga mu gace yari atuyemo, waganiriye na The New Times mu 2020.
Nyuma ya Jenoside, yahungiye muri Tanzaniya, aho bivugwa ko yavuye yimukira muri Malawi hanyuma atura muri Zimbabwe aho yashinze ubucuruzi kandi yigwizaho imitungo.
Inkuru icukumbuye yasohowe mu cyumweru gishize n’ikinyamakuru The News Hawks, inzu y’itangazamakuru yo muri Zimbabwe yagize uruhare mu iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye ryerekeye Protais Mpiranya, umujenosideri ruharwa na we wari wihishe muri Zimbabwe imyaka ibarirwa muri za mirongo kugeza apfuye, yerekana ko Muhire n’abandi bantu benshi bahunze ubutabera bubatse imiyoboro ikomeye muri Zimbabwe kandi bacengera mu nzego z’igihugu z’umutekano na politiki.
Ikinyamakuru News Hawks kivuga kandi ko iryo tsinda ryinjije amafaranga binyuze mu rusobe rw’ibikorwa byinshi byo gucuruza no kuranguza ahanini biri mu mujyi wa Harare ndetse bikanagaragara no mu nkengero z’umujyi.
Minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihugu wa Zimbabwe, Kazembe Kazembe, yasubiwemo n’iki gitangazamakuru avuga ko atazi umwirondoro wa Muhire, uruhare rwe muri jenoside n’aho aherereye.
Kazembe yagize ati: “Ibi simbizi. Mbyumvise bwa mbere, nta nubwo nzi uyu muntu.”
Ikinyamakuru New Times cyabashije kuvugisha Nick Mangwana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Itangazamakuru muri Zimbabwe, kugira ngo agire icyo avuga ku birego bireba izi mpunzi z’Abanyarwanda, ariko ntiyasubije ibibazo yabajijwe.
Iki kinyamakuru cyanegereye Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubushinjacyaha (NPPA), ariko na we ntiyagira icyo asubiza.
Nubwo byumvikane ko atari Leta ya Zimbabwe ikingira ikibaba abantu nkabo, hari abayobozi bakomeye mu nzego zikomeye bahabwa ruswa kugira ngo babarinde kandi bateza imbere inyungu zabo.
Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe bivuga ko bamwe muri bo ubu birata ko bafashe ibigo by’ingenzi muri Zimbabwe nk’igishinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’ubutasi (Central Intelligence Organisation), Polisi ya Zimbabwe ndetse n’Ikigo cy’Imisoro cya Zimbabwe mu rwego rwo kurengera no guteza imbere inyungu zabo.
Abatari bake muri bo kandi babonye ubwenegihugu bwa Zimbabwe binyuze mu buriganya kandi bivanga n’abaturage. Nk’urugero, The News Hawks ivuga ko Muhire yishyuye amadorari 500 000 US $ kugirango abone ubwenegihugu abone uko arinda inyungu ze bwite n’ubucuruzi.
Umutungo n’ubucuruzi bye bivugwa ko bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari. Inkuru icukumbuye kandi ivuga ko yari afitanye isano na Mpiranya na Sheikh Asumani wahungiye mu Burayi nyuma y’urupfu rw’incuti ye magara (Mpiranya) muri Zimbabwe.

Amakuru agera kuri The New Times avuga ko itsinda rya Muhire rigizwe n’abantu ku giti cyabo barimo Damascene Matyazo, Umunyarwanda wabeshye ko ari Umurundi kugira ngo abone icyemezo cy’impunzi, n’abandi nka Desire Safari na Patrice Ngono na Valens Kubanza bose bavuga ko bakomoka muri Malawi.
Undi munyarwanda wagaragajwe n’iperereza ni Eugene Habyarimana wahoze ari umusirikare mu butegetsi bwabanje na Felix Ndikumwenimana bombi bavuga ko bakomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abandi babeshye ko bahunze bava muri DR Congo ni Parfait Habimana, Jean Claude Hakizimana na Augustin Muragijimana. Abandi bavuzwe muri raporo ni Henry Ingabire, umunyamategeko, Faustin Barame, na Evode Nsanzuwera, wiyita umuyobozi w’impunzi.
Bose bafite umudendezo wabo muri Zimbabwe kandi aho bakomeje gushakisha inkunga yo gushyira mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi mu Rwanda, cyane cyane binyuze mu gushyigikira byimazeyo FDLR, umutwe w’iterabwoba ukorera muri DR Congo.
Bivugwa kandi ko iryo tsinda muri iki gihe riri gukoresha iyo miyoboro ryashyizeho kugira ngo bace intege imihate y’ibihugu igamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Afurika y’amajyepfo ikaba imaze igihe kinini isa nk’iyabaye ihuriro ry’abahunze ubutabera benshi muri bo bari ku rutonde rw’abashakishwa kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.




