20250604_060252

U Rwanda na Algérie byasinyanye amasezerano mashya 12

U Rwanda na Algérie ejo ku wa Kabiri byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego nshya 12, zirimo ubwikorezi bwo mu kirere no gukuraho visa.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wakurikiye ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Algérie, Abdelmadjid Tebboune.

Umukuru w’Igihugu ari muri kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kuhagirira.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko inzego 12 u Rwanda na Algérie byasinyanyemo amasezerano mashya y’ubufatanye zirimo “ubwikorezi bwo mu kirere, gukuraho visa, itumanaho, Polisi, inganda zikora imiti, uburezi mu mashuri makuru na kaminuza, ubutabera, guteza imbere ishoramari no kwihangira imirimo.”

Aya masezerano yiyongera ku yandi menshi Kigali na Algiers basanzwe bafitanye, arimo ayo mu burezi, Igisirikare ndetse n’umutekano.

Usibye kugirana ibiganiro no gusinya ariya masezerano, ba Perezida Kagame na Tebboune banagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yemeje ko u Rwanda rugomba gufungura Ambasade muri Algérie mu minsi iri imbere.

Perezida Paul Kagame kandi muri Algérie yasuye anashyira indabo ku Rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algérie zaguye mu Ntambara yo guharanira ubwigenge bwa kiriya gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *