Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Manishimwe Djabel yasobanuye uko yamenye ko atemerewe kwinjira muri Algeria, aho yari agiye gukinira umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu.
Mu kiganiro yagiranye na Radio&TV10, Djabel yavuze ko yahagurutse yiteguye kwitabira umukino, ariko ageze ku kibuga cy’indege i Alger, abayobozi b’icyo gihugu bamubwiye ko yafatiwe igihano cyo kutinjira muri Algeria kingana n’imyaka itanu, bitewe n’uko yigeze kumara amezi atatu ari mu gihugu nta burenganzira bwo kuhaba.
Djabel yasobanuye ko ubwo yakinaga muri USM Khenchela yo muri Algeria, ikipe ye itigeze imukorera Visa ndende nk’uko bari babyemeye. Yahavuye nta Visa, biba ngombwa ko ikipe yishyura amande yo kumufasha gusohoka mu gihugu, ariko Leta ya Algeria imufatira ibihano byo kutazagaruka.
Kugeza ubu Djabel akinira ikipe ya Naft Al-Wasat SC yo muri Iraq, aho yerekeje mu 2024. Yanatangaje ko agiye kwishyura umwenda afitiye Mukura Victory Sports ungana na Miliyoni 8 z’amanyarwanda, kandi yizeza ko azawishyura bitarenze ku wa Gatanu.
Yashimye abakinnyi b’abanyarwanda bari kuzamuka barimo Nshimiyimana Pacific (Rayon Sports), Sibomana Sultan (Marine FC) na Iman Djabil (Etincelles FC).




