1edfde6186ffc3fbc03d480fda6755c1

Amb. Rwamucyo yahaye Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Kuri uyu wa gatatu tariki 4 Kamena 2025, Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida William Ruto impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kenya nka Ambasaderi.

Amb Rwamucyo yavuze ko azirikana kandi agaha ahaciro ubucuti bw’amateka n’ubutwererane bw’ibihugu byombi bushingiye ku bwubahane, indangagaciro, icyerekezo ku bijyanye n’amahoro mu karere, ishya n’ihirwe ndetse no kwishyira hamwe ibihugu byombi bihuriyeho.

Yagaragaje ko imibanire y’ibihugu byombi igenda irushaho gutera imbere haba mu bucuruzi, ibikorwaremezo, uburezi, umutekano ndetse n’ubuhahirane hagati y’abaturage.

Amb. Rwamucyo yagaragaje Kenya nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi haba mu mibanire y’ibihugu byombi ndetse no ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Amb Rwamucyo, ni umwe mu bahagarariye ibihugu byabo bashyikirije Perezida William Ruto impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo muri Kenya.

Perezida Ruto yasabye aba bambasaderi guhagararira inyungu z’ibihugu byabo ariko banateza imbere umubano usanzwe hagati yabyo na Kenya.

U Rwanda na Kenya bibana nk’ibihugu by’abavandimwe bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bisanzwe byifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye.

Ubufatanye bw’ibi bihugu bwashimangiwe n’amasezerano byagiranye mu bihe bitandukanye, arimo 10 yasinywe muri Mata 2023 yo guteza imbere ubuhinzi, uburezi, ibijyanye n’amagororero, amahugurwa mu bya dipolomasi, ikoranabuhanga, ubuzima, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.

Ishoramari ry’Abanya-Kenya mu Rwanda rigaragara muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, amabanki n’ibindi byinshi.

Rwamucyo yari usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye nka Ambasaderi uhoraho guhera mu Kwakira 2023 akaba asimbuye Ambasaderi Martin Ngoga wari kuri uyu mwanya kuva muri Nzeri 2023.

Yahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Buyapani, Malaysia, Philippines, Thailand, u Buhinde, Sri Lanka, Bangladesh, u Bwongereza na Ireland.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *