Umuryango SNARED w’abatavuga rumwe na leta ya Nkurunziza batangaje ko kuva tariki ya 26 Kanama uyu mwaka ko mu Burundi nta bayobozi bahari bemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’uwo muryango Leonard Nyangoma yasabye umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza kurekura ubutegetsi cyangwa akemera ko hajyaho Leta y’inzibacyuho.
Leonard Nyangome yavuze ko urugamba barimo bashobora gukoresha izindi mbaraga zidasanzwe, ikindi ngo n’uko yemeye gukorana n’abashatse guhirika ubutegetsi muri Gicurasi uyu mwaka wa 2015.

Ibi bivuzwe mu gihe Nkurunziza yarahiye ku itariki ya 20 Kanama, naho abagize Leta nshya bo barahiye kuwa kabiri tarki 25 kanama 2015, n’ubwo ibi byose birikuvugwa ngo Nkurunziza akomeje kubwira abo bose bavuga ko bashaka guhirika ubutegetsi bwe ko ntacyo bazageraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com



