20221108_123306

Umuranga w’abakinnyi Mucyo Anta yaburiye Rayon Sports rugikubita

Umuranga w’abakinnyi Mucyo Anta yaburiye Rayon Sports rugikubita

Uwahoze ari umunyamakuru w’imikino none ubu yabaye umuranga w’abakinnyi, Mucyo Antha Biganiro yihanangirije ubuyobozi bwa Rayon Sports, ababurira ko bashobora kugwa mu ikosa rikomeye mu igura ry’umukinnyi Musore Prince Michel, ukomoka mu Burundi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio O, Mucyo Antha yavuze ko uyu mukinnyi wahoze akinira Vital’O FC, adafite ubushobozi bwo gufasha Rayon Sports.

Ati: “Rayon Sports izashya. Uyu mukinnyi arushwa kure n’abakinnyi b’imbere mu gihugu nka Ishimwe Christian.”

Mucyo, wamaze kwinjira mu bijyanye no gucuruza abakinnyi nyuma yo gufasha Umar Abba kwerekeza muri Bugesera FC, yasabye amakipe nka Rayon Sports na APR FC gushora imari mu kureba neza aho bakinnyi bafite ubushobozi bari, aho kwirukira isoko ryo muri Uganda, yavuze ko ritarimo impano nshya.

Rayon Sports imaze gusinyisha umutoza mushya ndetse bivugwa ko Mosengo Tansele yamaze kugirana nayo amasezerano y’imyaka ibiri. Icyakora, igura rya Musore Prince rishobora kugibwaho impaka, mu gihe APR FC yo igikomeje gushakisha umutoza mushya n’abandi bakinnyi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *