Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche yatangaje ko afite gahunda yo kuzagirana ubufatanye na Kagere Meddie mu mwuga w’ubutoza, cyane cyane mu gufasha ba rutahizamu b’Ikipe y’Igihugu.
Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo Amavubi ari mu mwiherero witegura umukino wa kabiri wa gicuti uzayihuza na Algeria.
Kagere ufite imyaka 38 yari amaze hafi imyaka ibiri adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, ariko yongeye kuboneka mu mukino ubanza na Algeria, aho yagaragaje ubunararibonye bwisumbuye.
Amrouche yagize ati:“Kuba Kagere ari hano bifite ubutumwa bukomeye ku bakinnyi bari mu ikipe. Ndi gutegura uko yazaba umutoza wa ba rutahizamu, akabafasha kumenya uko yabigenzaga mu rugamba rwo gushaka ibitego.”
Kagere wakiniye amakipe atandukanye arimo ATRACO, Rayon Sports, Gor Mahia na Simba SC, asigaye akinira Namungo FC yo muri Tanzania.




