Leta ya Kinshasa yababajwe cyane nuko Abayobozi b’urwego rwa karere ka Afrika y’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka ruzwi nka EJVM ruheruka kugirana ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23 mu mujyi wa Goma.
Ku itariki ya 02/06/2025, ni bwo Lucky Cholwe uyoboye uru rwego rwa EJVM n’abandi bayobozi bo muriyo, bageze mu mujyi wa Goma usanzwe ugenzurwa na AFC/M23 baganira n’ubuyobozi bwayo ku rwego rw’ Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’uru ruzinduko, amabasade ya Congo mu Burundi yahise yandikira umunyamabanga mukuru w’inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), ko yamaganye urugendo EJVM bagiriye muri Kivu y’Amajyaruguru byumwihariko mu bice bigenzurwa na M23.
Amabasade ya Congo mu Burundi yasobanuye ko AFC/M23 yahungabanyije umutekano wa Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo, bityo ko itsinda rya EJVM ryagiye gushyigikira iri huriro, ibintu bihabanye n’amahame y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe n’indi miryango iharanira amahoro.
Iyi Ambasade kandi yanaboneyeho gusaba umunyamabanga mukuru wa ICGLR kugaragaza uruhande uyu muryango ushyigikiye, hagati ya Leta y’i Kinshasa na AFC/M23 kuri ubu zimaze amezi 5 zigaruriye Intara za Kivu zombi.
Ibi bibaye mu gihe amakuru avuga ko ibiganiro by’abayobozi ba EJVM na AFC/M23 byibanze ku mahoro n’umutekano mu bice bigenzurwa n’iri huriro rya AFC/M23.
Guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Erasto Musanga, muri ibyo biganiro, yijeje uru rwego rwabasuye ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Umuyobozi wa EJVM Cholwe akaba yarashimiye Guverineri w’Intara ya Kivu y’AmajyaruguruBahati Musaga n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iyi Ntara, avuga ko icyabazanye ari ukugira ngo baganire n’ubuyobozi bwa AFC/M23 nk’abavandimwe.
Kandi ko we n’itsinda bazanye, bakoze uru rugendo mu rwego rwo kugira ngo bagenzure uko umutekano wifashe, ngo kuko biri munshingano z’uru rwego.





One Response
Nimba hatarenze, haragez ko ubutegetsi bwa neva na tchisekedi buvanwaho, kk abo babiri ntashuri ryo kurongora ibihugu bafite