Kiliziya Gatolika yagize umuhire Floribert Bwana Chui Bin Kositi, Umunye-Congo wakoreraga gasutamo i Goma, nyuma yo kwicwa mu 2007 azira kwanga kurya ruswa.
Uwo muhango wabereye i Roma muri Bazilika ya Saint-Paul-hors-les-Murs, uyoborwa na Karidinali Marcello Semeraro ushinzwe gutangaza abatagatifu.
Ubwo yicwaga, Floribert yari yanze ko ibiribwa bitujuje ubuziranenge byinjizwa i Goma n’ibico by’abagizi ba nabi byakoreraga “hagati y’u Rwanda na RDC”, nkuko Kinshasa ibivuga.
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko kugirwa umuhire kwe ari “ikimenyetso gikomeye cy’ubutwari n’ubunyangamugayo”, ihamya ko “ari urugero ku rubyiruko”.
Floribert yiyongereye ku bandi b’Abanye-Congo batatu bamaze kugirwa abahire, barimo Marie-Clémentine Anuarite Nengapeta na Isidore Bakanja.
Abari mu muhango wo kumugira umuhire bemeza ko ari urugero rukomeye rw’uko umuntu ashobora kubaho ataryarya, akanga ruswa, kabone n’iyo byamusaba gutanga ubuzima bwe.




