Screenshot_20250618-1712242

DRC: Lt. Gen Kabeya yiyongereye mu bajenerali ba FARDC bamaze gutabwa muri yombi

Lieutenant General Jean Claude Kabeya, wabaye inkoramutima ya Perezida Felix Tshisekedi kuva yajyaga ku butegetsi muri 2019, yatawe muri yombi n’ igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo FARDC

Amakuru aturuka i Kinshasa ahamya ko mu gitondo cyo kuwa mbere Tariki ya 16/06/2025, ari bwo inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi Lt Gen. Kabeya, nubwo ibyo ashinjwa bitaratangazwa.

Inzego z’ umutekano zataye muri yombi Lt. Gen. Kabeya mu gihe urwego rushinzwe iperereza ry’igisirikare cya RDC (DEMIAP) zimaze iminsi zifunga abofisiye bakuru, ariko ntihatangazwe ibyaha bakurikiranweho.

Mu nyandiko Sosiyete Sivili ziheruka gushyira ahagaragara zigaragaza ko mu bamaze  gutabwa muri yombi harimo n’ abo ku rwego rw’ Abajenerali bagera kuri 29.

Sosiyete Sivili kandi yahise isaba Urwego rw’ umutekano ko aba basirikare badakwiriye kumara igihe bafunzwe bataburanishwa kuko binyuranyije n’ amategeko.

Mu gusubiza iyi nyandiko umuvugizi w’igisirikare cya Congo, General Sylvain Ekenge, yasubije ko mu bihe by’intambara nta bwihute buba bukwiye kubaho kubatawe muri yombi.

Ni mu gihe abenshi mu bakurikiranira hafi ibya Politiki ya Congo, bavuga ko ifungwa ry’aba basirikare bakuru rifitanye isano n’umwuka mubi uri hagati ya Congo na Joseph Kabila uheruka kugera i  Goma mu gice kigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubu butegetsi bw’i Kinshasa.

Lt.Gen. Kabeya watawe muri yombi, Tshisekedi akigera kubutegetsi muri 2019, yahise amugira umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare bizwi nka Maison Militaire.

Mu mwaka wa 2023 nibwo yaje gusimbuzwa Gen Franck Ntumba kuri izi nshingano,  aho byahise bitangira kuvugwa ko yakuwe kuri uwo mwanya kubera ko PerezidaTshisekedi atakimwizeye, dore ko nta n’ izindi nshingano zizwi yongeye guhabwa.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *