téléchargement (18)

DRC: Abanyekongo bagera kuri Miliyoni Imwe ni impunzi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, isi yose yifatanyije mukwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’impunzi, akaba ari umunsi washyizweho  na Loni mu rwego rwo kuzirikana ubuzima n’uburenganzira bw’akuwe mu byabo n’ intambara, ihohoterwa cyangwa izindi mpamvu zishingiye kumakimbirane.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bihugu bifite umubare munini w’abaturage bagizwe impunzi n’ ibibazo bitandukanye byumwihariko intambara zikomoka ku mitwe y’ itwaje intaro muri iki gihugu.

 Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) igaragaza ko abarenga miliyoni imwe aribo bamaze guhungira mu bihugu bitandukanye by’akarere ndetse no hanze y’Afurika, kubera ibibazo by’umutekano muke n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro.

Nubwo ari igihugu gifite impunzi nyinshi zinjyanyagiye hirya no hino, nyamara Congo nayo icumbikiye impunzi zirenga 500,000 zaturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Centrafrique n’ahandi.

Ku ruhande rw’ u Rwanda muri Kivu y’ Amajyaruguru hakomeje kubera ibiganiro, hagati ya leta ya Congo, u Rwanda na HCR, bigamije kurebera hamwe uburyo impunzi ziva cyangwa zinjira mu bihugu byombi zashobora gusubizwa mu bihugu byazo mu buryo butekanye.

Uhagarariye by’agateganyo HCR muri RDC, Pierre Atchom, yatangaje ko Guverinoma ya Congo yasabye ko haba indi nama ya komisiyo ihiriweho n’ impanze zose, ikazabera i Genève cyangwa i Addis Abeba, bitewe n’uko imyiteguro izagenda.

Mu gihe ibiganiro byo gusubiza impunzi mu bihugu byazo bigikomeje, HCR ivuga ko muri uyu mwaka wa 2025, abantu 177 bakomoka muri Congo bari mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Namibiya n’u Burundi bamaze gusubizwa iwabo ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe impunzi (CNR).

Mu rundi ruhande, hari impunzi zari muri RDC zasubijwe mu bihugu byazo. Abo barimo Abanyarwanda, Abarundi n’Abanye-Congo bari barahungiye mu bindi bice by’igihugu. Abasaga 4,000 bakaba bamaze gusubizwa iwabo.

Pierre Atchom avuga ko ibikorwa bikomeje kandi ko HCR ifatanyije n’inzego za Leta kugira ngo ibyo bikorwa bibe mu mucyo no kubaha uburenganzira bw’impunzi. Yemeza ko urugendo rukiri rurerure, ariko ko hari intambwe iri guterwa.

Uyu munsi ni umwanya wo kuzirikana akababaro k’impunzi, ariko kandi no gushimangira umuhate wo gushaka ibisubizo birambye bigamije amahoro n’ubwumvikane mu karere bityo ntihagire abantu bakomeza kwitwa impunzi.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *