47103365_1004

Kenya: Urukiko rwakatiye igifungo cy’ Imyaka 30 abagabo 2 bashinjwa gukorana na Al-shabab

Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye muri iki cyumweru gishize igifungo cy’imyaka 30 abagabo babiri, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyabaye muri 2019 kigahitana abantu 21 muri imwe muri Hoteli iri mu murwa mukuru Nairobi.

Abakatiwe ni Hussein Mohammed Abdille Ali na Mohammed Abdi Ali, bombi bakaba bafite ubwenegihugu bwa Kenya, aho Urukiko rwabahamije icyaha cyo gushyigikira ibikorwa by’ iterabwoba binyuze mu guha ibyangombwa bihimpimbano kubakoze kiriya gitero bigatuma bashobora kwinjira mu nyubako ya Hoteli DusitD2 nta nkomyi.

Urukiko rwashoboye kwerekana ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rw’abo bagabo mu bikorwa byo gufasha itsinda ry’iterabwoba rya Al-Shabaab, rikomoka muri Somaliya, ryanatangaje ko ari ryo ryagize uruhare muri icyo gitero cyabaye muri Kenya.

Igitero cyo kuri hoteli DusitD2 cyabaye gikurikira ibindi byabayeho mu bihe byashize, birimo icyo muri 2013 cyahitanye ubuzima bw’ abantu 67 bishwe n’igitero cya Al-Shabaab cyabereye mu nyubako y’ Isoko rinini rya Westgate Mall.

Hari kandi n’ ikindi gitero cyabaye uuri 2015, akaba ari igitero cyagabwe kuri Kaminuza ya Garissa mu majyaruguru ya Kenya cyahitanye abantu ubuzima bw’ abantu 147, benshi muri bo bakaba bari abanyeshuri bo muri iyo kaminuza.

Ibi bitero byose byakomeje kwerekana uburyo ikibazo cy’umutekano kiri mu karere giteye inkeke, cyane cyane ibikorwa bya Al-Shabaab, ishyaka ry’intagondwa zifite ingengabitekerezo ya kiyisilamu rikorera muri Somaliya, ariko rigakomeza kugaba ibitero no ku butaka bwa Kenya.

Umwanzuro w’urukiko washyizweho umukono kuwa Kane, ushimangira umuhate wa Kenya mu kurwanya iterabwoba no gushyikiriza ubutabera abafatanyabikorwa n’ibyihebe.

Guverinoma ya Kenya n’inzego z’umutekano zakomeje kongera ingamba zo guhashya imitwe y’iterabwoba, ariko impungenge ziracyari zose kubera ko Al-Shabaab igifite ubushobozi bwo kugaba ibitero mu mujyi no muri Santere zimwe na zimwe.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *