GuOpNRUWYAAhGww

Akarere ka Rubavu kizihije umunsi mpuzamahanga w’ Umwana w’ Umunyafurika, abana bamurika impano zabo

Akarere ka Rubavu kuri uyu wa Kabiri kizihije Umunsi Mpuzamahanga  w’Umwana w’ Umunyafurika wizihirijwe mu Murenge wa Rugerero mu Kagali ka Muhira ahari hateraniye abana baturuka hirya no hino muri uyu murenge bari kumwe n’ ababyeyi ndetse n’ abarezi babo munsanganyamatsiko igira iti : «Ndera neza nkure nemye »

Ni ibirori byaranzwe n’ imbyino ndetse n’ imivugo y’ abana byose byibanda ku burenganzira bwabo no kugaragaza ko iyo bitaweho bakiri bato bibarinda ibibazo byinshi birimo igwingira, guta ishuri, kuba inzererezi, ibyingenge n’ ibindi.

Muri ibi birori kandi abana bamuritse imwe mu mishinga y’ ikoranabuhanga bakoze irimo ubukarabiro bugezweho, bukoresha umuriro w’ amashanyarazi, Sisitemu zuhira imyaka, ubwiherero rusange, n’ izindi mashini zifashishwa mu miromo itandukanye.

Aba bana bakaba basabye ko imishinga yabo yatezwa imbere kuko bamaze gusobanukirwa n’ icyo ikoranabuhanga rigezweho ari cyo, cyane cyane mu bikorwa byifashisha ubwenge buhangano (AI).

Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’ akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza

Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rubavu  Ishimwe Pacifique mu ijambo rye akaba yavuze ko kwiga ari  uburenganzira ku bana bikaba itegeko ku babyeyi kohereza umwana ku ishuri akaba ariyo mpamvu kwiga amashuri abanza ari ubuntu.

Yagize ati’’ :Abana batahawe uburere bakiri bato bakurana ingeso mbi zirimo n’ubuzererezi, kudashobora kwitunga no kwigira ugasanga bahindutse umutwaro kuri leta ndetse no guhorana agahinda no kwigunga bikuriramo bamwe no kwiyahura, hamwe n’ inda ziterwa abangavu’’.

Yahamagariye ababyeyi kwitwararika kubyo bakora kuko aribo basoromaho ingeso bakurana, bakarindwa ibigare byurungano bibashora mu ngeso mbi, bakabatoza isuku n’indangagaciro z’umuco nyarwanda bakiri bato.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika byasojwe no kugaburira indyo yuzuye abana bo mu bigo mbonezamikurire by’ abana  ndetse hakaba hatanzwe n’ ibikoresho bibafasha kwita kuri aba bana birimo imikeka n’amasafuriya yo gutekeramo n’ ibindi.

Umunsi mpuzamahanga w’ umwana w’ umunyafurika watangiye kwizihizwa mu mwaka w’  1991 ukaba ufite inkomoko muri Afurika yepfo ubwo abana bagaragazaga uburenganzira bwabo bwo kwiga mu rurimi bumva kandi bazi neza.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *