Umutwe w’ abarwanyi bakomoka mu bwoko bw’Abapfulelo bazwi nka Biroze-Bishambuke muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basubiranyemo, bica umukobwa ufitanye isano ya bugufi nsa Colonel Ngomanzito, Umuyobozi mukuru w’uyu mutwe muri Teritware ya Fizi.
Amakuru ava muri Rugezi agace gaherereye hafi y’ aho Biroze-Bishambuke yasubiranyemo aragira ati:“Bishe barashe umukobwa w’Umupfulelo ufitanye isano ra hafi na Col.Ngomanzito, bica kandi n’umukomanda wari uyoboye ibatayo ya Wazalendo i Gasiro.”
Aya makuru akomeza avuga ko iri subiranamo ryakomotse ku byibano byo Wazalendo yari yibye mu isoko rya Gasiro bakananirwa kumvikana ku bigabana, nyuma kwica uwo mukobwa n’uwo mukomando, abegereye cyane umuryango wa Col. Ngomanzito nabo bakaba bihoreye.
Ni amakuru kandi avuga ko nubwo uriya mukobwa yabigendeyemo akaraswa agapfa, ariko iri korogana ryari hagati ya komanda wa batayo waha i Gasiro n’undi mu komanda witwa na Nakuku Mamba, aba bombi n’abo bakaba baje kuraswa bagapfa.
Ibi byanatumye Col. Ngomanzito ahamagarwa i Uvira, kugira ngo aje gusobanura iki kibazo nk’ uko byemejwe n’ abatuye ibi bice bagize bati: “Barasanye bamaranye. Twamenye ko Ngomanzito yahamagajwe i Uvira gusobanura iki kibazo, abarwanyi be bagize.”
Iri subiranamo ry’aba barwanyi, amakuru avuga ko ryakomereje no mu bindi bice kuko n’ubu bari kurasana mu Gitumba ugana mu Kabanju haherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Umutangabuhamya yagize ati: “Kano kanya ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, bari kurasana mu Gitumba. Ibyabo byakomeye.” Uko kurasana hagati y’aba barwanyi mu Gitumba, byatangiye igihe cya saa kumi nebyiri n’igice zo kuri uyu mugoroba.
Ku rundi ruhande bivugwa ko bariya barwanyi bo muri Biroze-Bishambuke basubiranyemo i Gasiro mu gihe barimo bategura kugaba ibitero kuri Twirwaneho na M23 mu Rugezi.




