Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’amahoro bigizwemo uruhare na Amerika ku itariki ya 27 Kamena 2025, i Washington. Mu gihe hagitegerejwe gusinywa amasezerano hagati y’abayobozi ba Congo na AFC-M23, kuri iyi nshuro i Doha. Ariko se harakurikiraho iki nyuma y’amasezerano ya Washington?
Intambwe ya mbere igomba guterwa mbere y’itariki ya 27 Nyakanga 2025: Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bigomba gushyiraho “uburyo bwo guhuza ibikorwa.” Ubu buryo buzakorana na komite ishinzwe gukurikirana ihuriweho izaba inarimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Amerika, na Qatar. Inama yayo ya mbere igomba kuba bitarenze ku itariki ya 11 Kanama.
Kuri terrain, hari ibintu bibiri byihutirwa: Guhagarika umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda urwanya ubutegetsi (FDLR) no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda. Ibi bikorwa bigomba kurangira mu mezi ane, mu byiciro byinshi.
Amezi atatu yo gusenya FDLR
Icya mbere, hazabaho icyiciro cyo kwitegura cy’ibyumweru bibiri cyo gusesengura ikibazo, kumenya aho abarwanyi ba FDLR baherereye, no gusangira amakuru hagati y’impande zombi.
Hanyuma, ibikorwa bizatangira: amezi atatu yo guhagarika abo barwanyi no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda. Aha, amakuru agera kuri RFI avuga ko, operation ihuriweho na FARDC na RDF na yo irashoboka. Ariko bizagomba gufatirwa ibyemezo n’ibihugu byombi.
Hanyuma, ku ruhande rw’ubukungu, hateganijwe indi gahunda. Kugeza ku itariki ya 27 Nzeri, gahunda yo guhuza ubukungu mu karere igomba gutangizwa. Ikigamijwe ni ugushimangira ubufatanye ku mutungo kamere, ubucuruzi, n’ishoramari ryambukiranya imipaka.
“Imirwano ishobora gukomeza igihe icyo ari cyo cyose”
Umutwe wa M23 ntabwo wigeze utumirwa muri ibi biganiro bya Washington, mu gihe mu mpera za 2021 n’intangiriro za 2022 wongeye kubura intwaro mu burasirazuba bwa DRC, wigarurira uduce twinshi two mu Ntara za Kivu aho Ingabo z’u Rwanda zakunze gushinjwa gufasha uyu mutwe nubwo u Rwanda rubihakana.
Ikibazo cya AFC / M23 cyoherejwe mu biganiro bya Doha, aho ibiganiro bikomeje bigamije kugera ku bwumvikane hagati y’impande zombi.
Avugana na RFI kuri telephone, Umuyobozi muri Institut Ebuteli yo muri Congo, Pierre Boisselet, yavuze ko amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bidasobanuye ko byanze bikunze ari iherezo ry’amakimbirane nubwo muri aya mezi ashize hagaragaye igisa n’umutuzo.
Uyu yagize ati: “M23 bigaragara ko yarushijeho kwiyubaka kurusha muri 2013. Ahantu igenzura ni ingenzi cyane. Birasa nk’aho bagerageje gushyiramo ingufu zikomeye mu gutoza ingabo, n’ibindi… kandi ibyo ni ingenzi. Ibi bivuze ko, dukurikije amakuru dufite, mu gihe cy’ingamba zose zatumye habaho gufata ubutaka, ni, ahanini, Ingabo z’u Rwanda zari ku murongo w’imbere. Kubwibyo, M23 ntabwo byanze bikunze yerekanye ubushobozi bwayo bwo gukomeza amakimbirane kuri FARDC.”
Ubwo igisigaye rero ni ukureba niba niba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, izashyira mu bikorwa ibyo yashyizeho umukono i Washington ikitandukanya ndetse igasenya umutwe wa FDLR yakunze gukingira ikibaba no gukorana na wo, ndetse no kureba ibizava mu biganiro bya Doha hagati ya Guverinoma ya Kinshasa na AFC/M23.





One Response
FDLR se ko iba muri FARDC wayinya Ute hari n’abaru mu ba Rinzi ba Kilombe?
Ibi ni ukwikirigita ugaseka.