89f48f71-7101-4e1b-894f-728a6afc28cc

Muhanga: Polisi yo mu mazi yarohoye umurambo w’ umusore warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryarohoye  umurambo w’umusore witwa Niyonshuti Michel w’imyaka 19 utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu I, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga ku Isabato, ubwo yari kumwe na bagenzi be batatu mu bwato.

Ni igikorwa cyamaze igihe kingana n’ isaha irenga nyuma y’ uko ubuyobozi bw’ Umurenge wa Shyogwe muri aka karere butabaje Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi kubafasha gushaka uyu musore warohamye ari kumwe na bagenzi be kuko bari bagerageje ku mushaka bakamubura.

Iboneka ry’umurambo w’ uyu musore witwa Niyonshuti Michel, ryemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald wavuze ko Polisi ariyo yabafashije gushaka umubiriwe kuri iki cyumweru tariki 29/06/202 akaba ari igikorwa cyamaze isaha irenga.”

Uyu musore witwa Niyonshuti Michel mwene Gasana Dosantos na Muhorakeye Françoise wari urangije umwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye, yarohamye ku Isabato tariki 28 Kamena 2025 mu masaha y’umugoroba ubwo yari mu bwato bw’ ikimene we na bagenzi be batatu.

Gitifu Nsengimana Oswald avuga ko muri uwo mugoroba nyakwigendera ubwo yari kumwe na bagenzi be babiri bavuye mu mujyi wa Muhanga bashaka kwerekeza mu Murenge wa Shyogwe, bahasanga mugenzi wabo wari ufite ubwato buto, bakamusaba kubambutsa.

Yagize ati “Uwo musore witwa Iradukunda yari afite ubwato butoya bw’igiti bwasadutse abashyiramo, bageze hagati bararohama.” Abandi batatu babashije kuvamo ariko nyakwigendera biranga, ndetse kuva muri uwo mugoroba hatangira ibikorwa byo kumushakisha kugeza kuri iki Cyumweru.

Babonye binaniranye nibwo hiyambazwaga Polisi yo mu mazi (Water Born), yaje kubona umurambo we nyuma y’ isaha irenga, ugahita ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi.

Ni mu gihe umusore witwa Iradukunda Kevin wari utwaye ubu bwato we, yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abantu bose kwirinda kujya kuri iki cyuzi cya Rugeramigozi dore ko hari n’abakunze kujya kuhiyahurira, asaba byumwihariko ababyeyi kubuza abana babo kuhegera.

Iki cyuzi cya Rugera migozi kikaba cyaracukuwe mu rwego rwo gufasha abahinzi kuhira imyaka yabo no kuyobora amazi mu mirima y’ umuceri uhingwa muri iki gishanga, ariko abaturage bakaba bakunda kujya kuvoma mo amazi, kuhamesera no kuhakorera ibindi bikorwa bitandukanye.

Ubuyobozi bukaba bwihanangiriza aba baturage ndetse n’ abandi bose kwegera iki cyuzi ndetse no kugikoresha mu buryo budakurikije amategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *