98561901-14859221-Research_suggests_male_infertility_is_a_factor_in_about_half_of_-a-63_1751240476210

Intanga z’abagabo bakuze zongera ibyago byo gukuramo inda

Ubushakashatsi bwakorewe mu bigo bya IVF bitandatu byo muri Esipanye no mu Butaliyani bwerekanye ko abagabo bafite hejuru y’imyaka 45 bashobora kugira uruhare rukomeye mu kubura urubyaro, n’iyo hakoreshwa intanga z’abagore bakiri bato.

Ibi byagaragajwe mu isesengura ryakozwe kuri cycles 1,712 zo gutera intanga hagati ya 2019 na 2023, aho abagore bakoreshejwe bari bafite impuzandengo y’imyaka 26, naho abagabo batangaga intanga bafite imyaka iri hejuru cyangwa munsi ya 45.

Nubwo igipimo cyo gutera intanga no gukura kw’uturemangingo cyari kimwe ku mpande zombi, ubushakashatsi bwerekanye ko ibyago byo gukuramo inda byari hejuru ku bagabo barengeje 45 (23.8%) ugereranyije n’abari munsi y’iyo myaka (16.3%).

Ikindi kandi, umubare w’abana bavuka neza wari muto ku bagabo bakuze (35.1%) ugereranyije n’abato (41%).

Dr Maria Cristina Guglielmo, impuguke mu bijyanye n’uturemangingo two mu rwego rwo gutera intanga, yavuze ko igihe kigeze ngo abaganga bita ku myaka y’abagabo nk’uko basanzwe babikora ku bagore.

Yongeyeho ko uko umugabo akura, intanga ze zishobora kugira ikibazo cyo kwikuba ku turemangingo twangiritse, bikaba byangiza urusoro cyangwa bikaba intandaro yo gukuramo inda.

Uyu musaruro w’ubushakashatsi usaba ibigo byita ku buzima bw’imyororokere gutanga amakuru yuzuye ku mpande zombi z’abashakanye, kuko uburumbuke bushobora kwangizwa n’imyaka y’umugabo kimwe n’iy’umugore.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *