image_1751225912

Umugore washyizwemo nyababyeyi nshya yabyaye

Nyuma y’urugendo rurerure rw’imyaka 10, umugore washyizwemo nyababyeyi nshya muri 2024 yibarutse umwana w’umukobwa, mu buryo benshi bafata nk’igitangaza cy’ubuzima.

Uyu mugore yatangiye urugendo rwe mu 2015 agana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushaka ubuvuzi ku kibazo cy’uko atari afite nyababyeyi.

Nyuma y’imyaka myinshi y’amasengesho, igeragezwa ry’imiti, yaje kwemererwa gukorerwa kubagwa kwihariye aho yashyizwemo nyababyeyi nshya.

Nubwo urugendo rwari rugoye, yakomeje kwizera. Mu kwezi kwa Nzeri 2024 bamushyizemo nyababyeyi, maze mu byumweru bike nyuma yaho amenya ko atwite.

Uyu munsi afashe umukobwa yifuje imyaka myinshi, aavuga ashize amanga ati: “Ntuzigere ucika intege.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *