20250703_94110

U Rwanda ngo rwaba rugiye guha Gen. Laurent Nkunda umwanya ukomeye muri M23

Raporo y’Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda rwaba rwarateganyije guha Gen. Laurent Nkunda umwanya ukomeye muri M23, mu rwego rwo gucubya umwuka mubi wadutse muri uriya mutwe.

Muri Gicurasi  ni bwo ziriya mpuguke zasohoye iriya raporo, mbere yo kuyishyikiriza Komite y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ishinzwe ibihano.

Ziriya mpuguke ziyobowe n’Umubiligikazi Mélanie De Groof, zivuga ko n’ubwo M23 yitwaye neza ku rugamba ikirukana ingabo za Leta ya RDC mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu, muri uriya mutwe harimo umwuka mubi n’amakimbirane.

Intandaro y’ayo makimbirane ngo yatewe n’imyanya imwe n’imwe y’ubuyobozi yagiye ihabwa abantu batandukanye, ndetse n’itahuka rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa RDC kuri ubu uri mu mujyi wa Goma nyuma yo kuva mu buhungiro.

Raporo igira iti: “Umwuka mubi w’imbere wagaragaye muri AFC/M23, wakajije umurego kubera ishyirwaho ry’abayobozi imbere [muri M23] ndetse n’itangazwa ritavugwaho rumwe ry’uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila ryo kugaruka mu burasirazuba bwa RDC. Izi mpagarara zongeye kubyutsa amacakubiri hagati y’udutsiko tw’amateka y’Abanyarwanda n’Abagande.”

Raporo y’Impuguke za Loni ikomeza ivuga ko “mu rwego rwo kugarura ubumwe no gushimangira inkunga kuri AFC/M23, Guverinoma y’u Rwanda irateganya guha umwanya ukomeye muri AFC/M23 Laurent Nkunda uri mu bihano na Loni.”

U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze kunenga ziriya mpuguke ruzishinja kurwibasira muri raporo zazo, ndetse no kubogamira kuri RDC.

Gen. Laurent Nkunda w’imyaka 58 y’amavuko impuguke za Loni zivuga ko agiye guhabwa umwanya ukomeye muri AFC/M23, yabaye mu buyobozi bukuru bw’imitwe ya AFDL na RCD-Goma; mbere yo gushinga CNDP yabereye umuyobozi mukuru.

Iyi CNDP ni na yo yavuyemo M23 kuri ubu imaze imyaka itatu n’igice iri mu ntambara n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri 2009 Gen. Laurent Nkunda yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ubwo yageragezaga guhungira mu karere ka Rubavu.

Kuri ubu imyaka imaze kuba 16 afitwe n’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *