whatsapp_image_2025-07-01_at_8.26_48_pm-2a2e5

Impamvu Leta yafashe icyemezo cyo gushyira TVA ku bikomoka kuri peteroli n’ingaruka bizagira

Hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu mu gihugu hatangiye kubahirizwa ibiciro bishya bizakurikizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, ku nshuro ya mbere bikaba byiyongereyeho umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

Impuguke mu by’imisoro zisanga icyemezo Leta yafashe cyo gushyira TVA ku bikomoka kuri peteroli nyuma y’igihe kirekire bidasoreshwa, ari uburyo bwo gufasha leta kuziba ibyuho yari ifite mu misoro no kwihaza mu bukungu.

Ni nyuma y’ uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rutangaje ko habayeho izamuka ry’ibiciro bya lisansi bivuye  ku mafaranga 1633Frw kugera ku 1803Frw, rikaba ari izamuka ry’amafaranga 170Frw kuri litiro imwe

Naho ibiciro bya mazutu na byo bikaba byazamutseho amafaranga 110Frw kuri litiro, kuko byavuye ku mafaranga 1,647Frw bigera ku 1,757Frw kuri litiro imwe.

Nubwo iyo TVA yashyizweho, umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abatumiza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda Dr. Joseph Akumuntu avuga ko iyo Leta idashyiramo ibiciro byari kurushaho kujya hejuru.

Impuguke mu by’ibaruramari n’imisoro, Shri Devendra Pratap Singh avuga ko igihe kirekire cyari gishize abatumiza ibikomoka kuri peteroli badasora cyabafashije kwiyubaka ndetse iyi misoro izafasha n’igihugu kuziba ibyuho byinshi mu misoro.

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu kigo cy’imisoro n’amahoro, Batamuliza Hajara asaba abafite lisansi na mazutu mu bubiko kubigaragaza bakazoroherezwa gusubizwa TVA ndetse n’abatari bariyandikishije muri TVA kubikora.

TVA ije yiyongera ku mafaranga 50 yishyurwa n’umuguzi kuri buri litiro agamije kwagura ububiko bw’ibigega mu gihugu, n’andi mafaranga 16 utumiza lisansi na mazutu yishyura yo kwagura ububiko bw’ibigega ndetse na 15% by’amahoro yishyurwa kuri lisansi na mazutu habariwemo ikiguzi cy’ubwishingizi n’icy’ubwikorezi yo gusana imihanda.

Buri kwezi, u Rwanda rutumiza litiro miliyoni 60 za mazutu na lisansi kandi 30% akaba ari lisansi akaba ariyo mpamvu mu itangazo rya RURA yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’ iri zamuka ry’ ibikomoka kuri Peterori leta yazigamye u bubiko bwayo ibikomoka kuri Peterori bihagije.

Izi mpinduka zibaye nyuma y’amezi hafi atanu, kuko ibiciro biheruka ari ibyo ku itariki ya 09 Gashyantare 2025, biturutse ku mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri yateranye ikemeza impinduka mu bijyanye n’imisoro, harimo n’umusoro ku nyongeragaciro uzajya utangwa n’abacuruzi b’ibikomoka kuri peteroli.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *