meddy_yashimishije_benshi_mu_ndirimbo_ze_zo_kuramya_imana_nk_umurongo_mushya_yafashe_mu_muziki_we-15940

Uko Meddy yakuriye kwa Gitwaza bikamugira udasanzwe

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy, yataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo mu gitaramo cy’amasengesho cyasoje igikorwa cya Rwanda Convention USA, cyabereye i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masengesho yabaye ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, yiswe USRCA Prayer Breakfast.

Yatangijwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryaririmbye ibihangano byafashije benshi kwinjira mu mwuka w’amasengesho.

Meddy, wari utegerejwe na benshi, ageze ku rubyiniro yavuze ko yishimiye kongera kuririmbira Imana mu ruhame, avuga ko byamugoye kugera kuri uru rwego.

Ari: “Ndishimye kuba ndi hano uyu munsi, ni iby’icyubahiro. Rwari urugendo rurerure kuri njye mu buzima bwanjye. Ntabwo bisanzwe kuba ngiye kuvuga Yesu mu ruhame, Imana ishimwe.”

Yashimiye Apôtre Dr. Paul Gitwaza washinze Zion Temple, amwita umuntu w’Imana wamugiriye uruhare rukomeye mu rugendo rwe.

Ari: “Nakuriye muri Zion Temple, ikintu cyose cyahinduye ubuzima bwanjye cyatangiriye hariya.”

Uyu muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane mu nsengero n’ahandi hateranirwa harimo Ntacyo Nzaba, Holy Spirit, Niyo Ndirimbo, Arampagije Yesu, Uri Imana Mana, Sinzava Aho Uri, n’izindi.

Yanasubiyemo indirimbo yise Ungirira Ubuntu yanditse akiri mu mashuri yisumbuye, avuga ko atigeze atekereza ko hari izindi ndirimbo zo guhimbaza Imana azongera gukora.

Ari: “Nari nzi ko ari imwe gusa, none nongeye kwisanga hano.”

Meddy yasabye urubyiruko rwari rwitabiriye aya masengesho kudacogora mu kwemera kwarwo, abasaba kuzahora bibuka Imana mu byo bakora byose, anashimira Imana ku bw’igihugu cy’u Rwanda n’ubuyobozi bwacyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *