b51857a0-53db-11f0-a646-0b2bd8c227a9.jpg

DRC ikomeje kunengwa uburyo ikomeje kwitwara nyuma y’amasezerano y’ amahoro yasinyiye imbere ya Amerika

Abasesengura ibya Politiki baravuga ko kuba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ikomeje gukoresha abacanshuro, bigaragaza ko nta bushake iki gihugu gifite bwo gushyira mu bikorwa amazerano y’amahoro  cyasinyanye n’u Rwanda.

Kimwe mu bintu by’ingenzi AFC/M23 yakoze igifata Umujyi wa Goma, ni ukwemerara abacanshuro bakabakaba 300 biganjemo abo muri Romania gusubira mu gihugu cyabo banyuze mu Rwanda.

Icyakora n’ubu amakuru aremeza ko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ikomeje kwifashisha abacanshuro harimo n’abakomoka muri Romania nkuko biherutse gutangazwa na Amb. Olivier Nduhungirehe ubwo yari muri Amerika mu gikorwa cyiswe Rwanda Convention 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko iyi myitwarire ari inkomyi ikomeye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nibwo byagiranye amasezerano y’amahoro, imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio.

Ari abasinye aya masezerano ndetse n’abasesenguzi bavuga ko ibizava mu  biganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na AFC/M23 ari byo bizagena icyerekezo cy’aya masezerano dore ko hari n’abavuga ko ari nayo afite uruhare runini mu gucukumbura umuzi w’ikibazo.

Impuguke mu bumenyi bwa Politiki, Dr. Eric Ndushabandi avuga ko ukurikije uko byifashe ku kibuga cy’imirwano, hari impungenge kuri aya amasezerano.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko mu gihe cyose umutekano warwo uzaba ubangamiwe, ntawe iki gihugu kizasaba uburenganzira bwo kwirindira umutekano.

Yanavuze ko umusaruro w’ibiganiro bya Doha bihuza umutwe wa M23 na DRC ukwiye gushingira ku bushake bw’iki gihugu.

 

Ku basesenguzi ngo gusinya amasezerano ni kimwe ari ko igikomeye cyane n’ishyirwa mu bikorwa ryayo bitewe n’imyifatire Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje kugaragaza ku murongo w’urugamba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *