image_870x_687b65382e347

Leta ya Kinshasa yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y’ i Doha muri Qatar

Aba bayobozi bombi, bashimangiye ko Leta yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo yasinyiye mu biganiro by’i Doha hagati yayo n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Jaquemin Shabani, yavuze ko iyi ntambwe yerekana impinduka igana ku masezerano y’amahoro, ayo biteganyijwe ko azashyirwaho umukono wa burundu mu byumweru bitatu biri imbere.

Avuga kandi ko mu biganiro by’i Doha bemeranyije guhagarika imirwano hagati y’impande zombi, kurengera abasivili no gucyura impunzi zitandukanye zimaze igihe mu buhungiro.

Ku ruhande rwa minisitiri w’itumanaho ari na we muvugizi wa Leta , Patrick Muyaya, yavuze ko amahoro ari kimwe mu byifuzo bya Perezida Felix Tshisekedi, ngo kuko yifuza kubungabunga ubusugire bw’igihugu ndetse n’ubwa karere kose muri rusange.

Ibiganiro by’i Doha byaje bikurikira ibindi byabereye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, tariki ya 27/06/2025, aho byahuzaga u Rwanda na Congo Kinshasa, mu rwego rwo kugira ngo bakemure amakimbirane y’intambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo mu mahoro.

Leta ya Kinshasa irahamagarira abafatanyabikorwa bayo bose, haba mu gihugu, ndetse no mu mahanga gushyigikira iyi gahunda nshya y’amahoro, ikanizeza ko ibimaze kugerwaho bizayifasha kurangiza iyi ntambara imaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa RDC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *