Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu 4 bakekwaho ubugome bukabije bwo gutwikisha abantu umunyururu babashinja kwiba amafaranga y’ umukecuru witwa Nyirabatoni Nelie w’imyaka 83, utuye mu mudugudu wa Gisenyi,akagari ka Karengera,umurenge wa Kirimbi, w’ Akarere ka Nyamasheke.
Muri abo bantu 4 batawe muri yombi barimo n’ uyu mukecuru Nyirabatoni Nelie, naho abandi 4 baracika, aho bakurikiranyweho gutwikisha umunyururu w’igare abantu 2 bakekagaho kwiba uriya mukecuru amafaranga 420.000 yari yakuye muri Kawa yagurishije.
Abandi batawe muri yombi harimo, ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu wa Gisenyi Mutabazi Assiel, inkeragutabara yitwa Kamana Daniel n’umuhungu w’uyu mukecuru witwa Rukundo Adolphe. Naho abagishakishwa ni Nayituriki Aimable, Nzamutuma Aloys, Dusabimana Matthieu na Ngirinshuti Uzziel, bahise batoroka bumvise ko bashakishwa.
Intandaro y’ iki gikorwa cya kinyamaswa akaba ari amafaranga ibihumbi 420.000 uyu mukecuru Nyirabatoni Nelie yari yari yabitse mu cyumba araramo kuko yari yagurishije kawa, atashye asanga udupata tw’ingufuri zikinga urugi rwo hanze n’urwo mu cyumba araramo baduciye, akubita agatima kuri ya mafaranga, yinjiye mu cyumba arayabura.’’
Uyu mukecuru yahise akeka Girishyaka Niyitanga Fabrice, usanzwe amuragirira akanamwahirira ubwatsi bw’ amatungo unaba muri urwo rugo hamwe na Mbuguje wigeze kumuragirira, ngo kuko ari bo bazi neza inzu ye, banazi ko yari yagurishije izo kawa, ari bo bayibye.
Yahise ahuruza abaturage baraza, barabafata babajijwe iby’ ayo mafaranga babanza kuyahakana, ibyatumye bamwe mu bari bahari batanga igitekerezo cyo gucanira umunyururu w’igare ugashya ugatukura, bakawubanyuzaho, ko nibamara gushya neza amafaranga baza kuyemera.
Ni nako byagenze koko kuko bazanye imbabura bacanira umunyururu urashya uratukura maze bafata aba bombi uko babakekaga barabatwika ari nako babanje kubakubita babakandagiye ku gakanu, uwo musore abonye ko bashobora kumwica bamutwitse yemera ko ayo mafaranga ari we wayibye, kandi koko bamusangana ibihumbi 200.000 arayatanga naho undi we avuga ko azajya akora ayishyura, barabareka barataha.
Umwe mubaturage yagize Ati’’ Amakuru yaracecetswe, Mbuguje ajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ngange mu murenge wa Karambi,avuyeyo aryumaho, Girishyaka Niyitanga Fabrice we ngo yabonye ashobora kwicwa n’izo nkoni n’ibyo bikomere atavuze ibyamubayeho ngo bimenyekane, ajya kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba gutanga ikirego ari bwo amakuru yahise amenyekana.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, Habimana Innocent yemeje iby’ aya makuru, avuga ko abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba, naho abatorotse bakaba bagishakishwa.
Yavuze ko bibabaje kubona abantu batwika abandi mu buryo bwa kinyamaswa ngo barabakekaho ubujura, ko nubwo baba bibye kandi banabyemera hari amategeko akwiye kwiyambazwa akanakurikizwa, kwihanira kuriya bihanirwa n’amategeko.
Ati’’ Uyu mukecuru yafatiwe ko byose byabereye iwe, ahari areba ntatange amakuru y’ibyahabereye, ushinzwe umutekano mu mudugudu akurikiranyweho kuba yarahagarikiye abakoraga ubwo bunyamaswa, ari umuyobozi ntanatange amakuru, n’abandi bakurikiranyweho uruhare buri wese yagize muri urwo rugomo kugira ngo ubutabera bwubahirizwe.’’
Yasabye abaturage kwirinda ingeso y’ubujura, bakanirinda kwihanira ku wo bugaragayeho, agashyikirizwa ubutabera bugakora akazi kabwo,uwibwe agasubizwa ibye, biciye mu mategeko, bidaciye mu kwihanira, bakanagira akamenyero ko gutanga amakuru ku kidasanzwe cyose babonye mu mudugudu wabo.




