000_1d42bk1

CAR: Perezida Touadera agiye guhatanira indi manda itavugwaho rumwe

Kandidatire ya Faustin-Archange Touadéra mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Centrafrica mu Kuboza ntabwo irimo kuvugwaho rumwe mu murwa mukuru, Bangui, no mu bindi bice by’igihugu.

Touadera wemejwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, itariki ya 26 Nyakanga, nk’umukandida w’ishyaka rye, Mouvement Cœurs Unis, azashobora kwiyamamariza indi manda abikesheje Itegeko Nshinga ryemejwe ku itariki ya 30 Kanama 2023, rivuga ko Repubulika nshya itangiye.

Ku mihanda y’umurwa mukuru, reactions ziravanze. Kuri bamwe, iki n’icyifuzo kigaragara cy’umukuru w’igihugu cyo kugundira ubutegetsi. Ku bandi, ni we uri mu mwanya mwiza wo gukomeza kongera kubaka igihugu.

Umuyobozi w’uyu mujyi, ntiyahishe ko yatunguwe n’iki cyemezo: “Yiyamamaje muri manda ye ya mbere nka perezida uje gusa gukosora ibintu bimwe na bimwe nyuma y’ibyabaye, ni ukuvuga ikibazo cya politiki na gisirikare. Ntabwo yasezeranije kwiyamamariza manda ya gatatu, ariko byadutangaje cyane, yiyerekana nk’umukandida mu matora ya perezida”.

Repubulika Nshya, manda nshya?

Ariko kuri Antoine, iyi nkuru dukesha RFI itavuga icyo ashinzwe, ngo kandidatire ye nta kintu na kimwe cyerekana kutubahiriza ibyo yiyemeje mbere. Ku bwe, imiterere y’inzego yarahindutse, kandi iyi kandidatire nshya ni intambwe ikurikira yumvikana.

Ati: “Abantu bakunze kuvuga ko Perezida Touadéra ashaka manda ya gatatu, ariko oya. Repubulika yarahindutse. Ubu turi muri Repubulika ya karindwi. Kandi niba Touadéra agiye kwiyamamariza uwo mwanya, ni manda ye ya mbere muri iyi Repubulika.”

Mu gihe amatora rusange yegereje, abaturage bamwe batinya ko amakimbirane ashobora kongera kubaho. Umusesebguzi Gauthier yizera ko amezi ari imbere azarangira mu mahoro: “Guverinoma igomba kwerekana kandi ikemera igitekerezo cy’ibiganiro. Abana bose b’igihugu bagomba guhurira hamwe ku meza kugira ngo baganire. Amatora agomba kubera mu mahoro. Turashaka amatora atabogamye kandi mu mucyo. Turashaka amahoro mu gihugu.”

Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu Kuboza gushize, Perezida Faustin-Archange Touadéra yatangaje ko ashyigikiye ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe hasuzumwe imiterere n’ibikubiye mu biganiro. Ibintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafashe nko kwanga iyi gahunda mu ibanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *