Ihuriro riharanira Impinduka mu Gihugu (ANT) ryatoranyije Maj. Gen. (Rtd) Mugisha Muntu nk’umukandida waryo mu matora rusange yo mu 2026. Iki cyemezo cyafashwe ku bwumvikane mu nama yaguye y’ishyaka yateraniye i Kabuusu, muri Kampala, yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu turere twose zemeza kandidatire ye.
Muntu wahoze ari umuyobozi w’ingabo akaba n’uwahoze ari perezida w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC), azanye uburambe bw’imyaka myinshi mu bya gisirikare, mu bya politiki, n’ubunararibonye mu kwitegura amatora.

Yabaye Umuyobozi w’Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) kuva mu 1989 kugeza mu 1998 nyuma aza kwinjira muri politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi, aho yaje kumenyekana kubera guharanira ivugurura ry’inzego na demokarasi imbere mu gihugu.
Yavuye muri FDC muri 2018, avuga ko badahuza ibitekerezo, maze ashinga ishyaka rye ANT (Alliance for National Transformation) muri 2019.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kumuhitamo kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Nyakanga, Muntu yanenze umwuka wa politiki uri mu gihugu, ashinja guverinoma iri ku butegetsi gushingira ku gutera ubwoba ndetse no gutanga amafaranga kugira ngo bagumane ku butegetsi.

Ati: “Ibintu biragenda birushaho kudogera.”
Ati: ” Kuba Gen. Museveni azi ko ubwoba bukora, ko amafaranga akora, bakomeza gukoresha ibyo bikoresho. Ariko niba societe ihagurutse ikavuga iti: ‘Oya, birahagije,’ birashoboka gusa mu gihe abayobozi bahagurutse.”
Yashimangiye ko iterambere ry’igihugu ridakwiye gupimirwa ku bikorwa remezo byonyine ahubwo rigomba gushingira ku kugarurira icyubahiro abaturage.
Ati: “Iterambere ntabwo ari inyubako, cyangwa gutanga amazi. Ibyo birakenewe, yego, ariko umusingi ugomba kuba icyubahiro. Abantu bafite icyubahiro no kwiyizera bashobora kugera kuri byinshi.”

Muntu yanavuze ku masezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono hagati ya ANT na People’s Front for Transition (PFT), asobanura ko ari imbaraga zihuriweho zo kubaka ikizere rusange no gutanga ubuyobozi bugendera ku mahame.
Kandidatire ye niramuka yemejwe, ANT izaba ibaye rimwe mu mashyaka ya mbere yashyize ahagaragara umukandida wa yo ku mwanya wa perezida uzayobora 2026–2031. Biteganijwe ko kwiyamamaza kwa Muntu kuzibanda ku ivugurura ry’imiyoborere, kubazwa ibyo abayobozi bakora, no kubaka icyizere mu nzira ya demokarasi.




