Mu gihe abashakashatsi bakataje mu gushaka urukingo n’umuti w’icyorezo kiyogoje Isi muri kino gihe, inzara yo nk’ingaruka ikomeye yayo iravuza ubuhuha.
Inzara hirya no hino ku Isi iri guca ibintu kuko yo nta mbabazi igira yo kababara yo karindagira. Ayiwe mumbabarire ngaruye byabindi byanjye byo gukoringana kandi narakijijwe nkihana kutazabyongera. Ariko maye nanjye sinjye kuko inda yafatanye n unugongo nkaba nsigaye niyicira isazi ku munwa. Mwibuke ko n inda ishonje utumva, itagira amatwi.
Nawe se imyaka Sebaba amaze ayipakira gatatu ku munsi uko nshyizemo nkayuzuza bwacya bwakwira ikanjyana kwa “si urw’umwe” nkavayo nduhutse ngakomeza kuyipakira nsubira kwa ” Bwiherero”, bugacya bukira ngahora muri urwo. Inda we, uri indashima. Igihe cyose nagutungiye, nkakugendana hose ukaba ntacyo wamburanye, uranze urantengushye wanze kunyitura muri bino bihe bigoye, bikomeye.
Wibuke ko nakurinze ababisha bashakaga ” kugutamika” no ” kuguhumanya” ntibagigeraho. Na rimwe babigerageje nkakujyana ku bavuzi gakondo, ukagarura ( ukaboga) nk’uruhinja kugeza ubaye muzima. Igihe cyari kigeze ngo unyiture ineza nakugiriye wa “nda” we! Iyo uba umunyabwenge wari kumenya kuzigama kugira utazongera ” kunsega” no kunsabiriza mu gihe cy’akato, mu bihe bikomeye nk’ibi.
Uzi ko burya wowe, n’ubwo wigira umunyabwenge urutwa na ya matungo y’iwacu kuko yo arisha umunsi wose ariko bwakwira agatangira kurya (kuza) ibyo yazigamye? Akamera nk’ayikorera mu bigega by’imbere mu gifu! Iyo ugira bene ubwo bwenge ubu simba mfuye urwo mfuye ubu.
Ariko rero burya na none ubwenge bukwigisha ubundi, iyo utampemukira simba narakoze ubushakashatsi no kuvumbura ibyatuma nkomeza kugutunga nk’uko nabyiyemeje.
Bavuga ko “haryoha inzara” ariko njye yarambihiye bituma ngerageza ibimera byose ngo ndebe ko wabaho. Ni wowe ungoye gusa kuko abandi bo barihangana bakizirika umukanda.
Bamwe baravumbura, abandi uko, nanjye rero Hon. Sebaba nanditse amateka kuko ngiye kubamenyesha ko munsi y’urugo iwacu mu cyaro namenye ko nshobora kwahuka, ngashoka, ibyo tutaryaga ubu bikaba ari ifunguro ryanjye rya buri munsi. Harya hari abazi iminyanja n’ibisura? Si ibyo mvugaho kuko abakurambere byo babizi bikaba biri mu biribwa bikunzwe. None se ubu ntitwamenye ko ibisusa n’imigozi y’ibijumba nabyo biribwa?
Wasanga n’amakoma ari uko ariko ntitubimenye. Yewe inzara ntacyo itazatwigisha. Ikibabaje ni uko twese tutagira munsi y’urugo tukaba tutari n’abahinzi gakondo. Ese muri kino gihe umuntu akwiriye kuba nyamwigendaho cyangwa yasaranganya utwo afite n’abadafite na mba? Kuko nibitaba ibyo abanyoni bazagusarurira mu ijoro nubafata bamere nka wa musore wa Rubavu bakubise imbavu bakazivuna kugeza ahuhutse. Bikarangira urezwe gukubita no kwica inzirakarengane bikakuviramo gufungwa imyaka myinshi.
Mu gihe abaganga bahugiye mu gushaka igisubizo kuri coronavirus ku ruhande rumwe, abashonji nibahagurukane ibakwe dushakishe natwe, tuvumbure tumenye ibyadutungira igifu, mureke abaduhema batubeshyeshya kurigata umunyu batera uburezi bakabwibanza. None se bikomeje uku amaherezo yaba ayahe? Nimumbwire!



